Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana yasabye abapolisi basoje amahugurwa y’iminsi 5, gushyira mu bikorwa ubumenyi bayungukiyemo ndetse bagaharanira gukora akazi kabo kaburi munsi kinyamwuga bityo kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa mu gihugu.
Ibi umuyobozi mukuru wa Polisi akaba yabivugiye mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 5, yahuriwemo n’abapolisi 25, aho bahabwaga amasomo yo kubongererwa ubumenyi cyane cyane ku kugenza ibyaha.
IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guha ubumenyi abapolisi bityo kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha kinyamwuga bitandukanye birimo ibyindengamipaka.
Yakomeje avuga ko guha ubumenyi abapolisi ari ngombwa kugirango babashe gukumira ibyaha bigenda bivuka ahanini bishingiye ku iterambere ndetse n’ikoranabuhanga.
Yasobanuye kandi ko, aya mahugurwa asojwe yatangijwe hashingiwe ku mubano ndetse n’imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’icy’u Budage by’umwihariko imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yashimye ubwitange bw’ inzobere z’abarimu zo mugihugu cy’ Ubudage zatanze amasomo.
Yasabye kandi abapolisi basoje aya mahugurwa kuzasangiza bagenzi babo hirya no hino mu gihugu, ubumenyi bayavomyemo kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa neza.
Ambasaderi wa leta y’Ubudage mu Rwanda, Bwana Peter Fahrenholtz yashimye ubwitange ndtese n’ubunyamwuga biranga Polisi y’igihugu cy’ u Rwanda.
Yagize ati, “Igihe nazaga bwa mbere mu Rwanda nashimishijwe n’igi Polisi cy’ u Rwanda, n’igipolisi kigaragaza ubunyamwuga. Abapolisi b’u Rwanda bafite kandi ubumenyi buhambaye, nshimishwa kandi nuko akazi kabo bagakorana ikinyabupfura n’ubunyangamugayo”.
Yakomeje avuga kandi ko imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda ariyo yatumye leta ahagarariye ihitamo gukomeza gushimangira ubufatanye na Polisi mu gihugu cy’ u Rwanda binyuze cyane cyane mu kongerera abapolisi ubumenyi kugira ngo babashe gukora neza akazi kabo kaburi munsi.
Peter Fahrenholtz, yasobanuye ko imikorere y’urwego nka Polisi rushinzwe umutekano, igira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abapolisi ubumenyi kugira ngo babashe gukora akazi ndetse no kunoza akazi kabo kaburi munsi. Biteganijwe ko hari ikindi kiciro cya bene aya mahugurwa kizatangira vuba, nacyo kikazahuza abapolisi 25.
Kinyarwanda
English











