Abapolisi makumyabiri, bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID),bashoje ku ya 30 Mutarama, amahugurwa, bari bamazemo iminsi itanu , yo kurinda , gukusunya no kubika ibimenyetso by’icyaha.
Aya mahugurwa yatangiye ku ya 26 Mutarama,yabereye ku cyicaro cya Polisi,ku Kacyiru.
Yashojwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner General (CG) ,Emmanuel K. Gasana.
Mubyo bigishijwe harimo, gutafa amashusho y’ibimenyetso by’icyaha,uko umugenzacyaha agenda neza ahabereye icyaha, n’uko yahazitira mu rwego rwo kurinda abantu kuhakandagira no kuhinjira, kugira ngo badasibanganya ibimenyetso.
Aya mahugurwa yashojwe n’umwitozo , aho , abahuguwe berekanye uko ahabereye icyaha hazitirwa,harindwa,uko ibimenyetso by’icyaha byegeranywa,uko bibikwa,n’ibikorwa bitandukanye bikurikiraho by’iperereza.
CG Gasana yavuze ko, aya mahugurwa ari muri gahunda ngari ya Polisi y’u Rwanda yo kwongerera ubumenyi abapolisi mu nzego zitandukanye , kugira ngo basohoze inshingano zabo kinyamwuga.
Yagize ati,” Uko iminsi ihita indi igahata,niko abanyabyaha bahindura uburyo bwo gukora ibibi byabo.Bifashisha ikoranabuhanga mu kubikora.Niyo mpamvu,kwiyungura ubumenyi, ari ingenzi kugira ngo dukumire kandi turwanye ibyaha.”
Yavuze ko bene uyu mwitozo ugaragaza urwego ruhanitse Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kurinda no kwegeranya ibimenyetso by’icyaha.
CG Gasana yabwiye aba bapolisi gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi bakabisangiza bagenzi babo.
Kinyarwanda
English











