Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 20 bo mu ishami ry’ubugenza cyaha bari mu mahugurwa yo gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi makunyabiri bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID),  batangiye amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda no gukusunya ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Bazigishwa gutafa amashusho y’ibimenyetso by’icyaha,uko umugenzacyaha yagenda neza ahabereye icyaha, n’uko yahazitira mu rwego rwo kurinda abantu kuhakandagira no kuhinjira kugira ngo badasibanganya ibimenyetso.

Umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory (KFL), Chief Supt. of Police (CSP), Maurice Murigo,  yavuze ko, aya mahugurwa agamije kwongerera aba bapolisi ubumenyingiro mu gukusanya,kurinda no kubika neza  ibimenyetso by’icyaha byifashishwa mu butabera.

Yagize ati,“Kubirinda no kubibika  ni ngombwa, kuko aribyo byifashishwa mu butabera.Nk’abashinjacyaha,ni ngombwa kwihugura buri gihe muri uru rwego.”

CSP Murigo yabwiye abapolisi bari muri ayo mahugurwa kuyakurikira neza kugira ngo bazayungukiremo ubumenyi buzabarushishaho gusohoza inshingano zabo neza.