Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 20 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe, mu ishuri rya Polisi ry’amahugrwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa yisumbuye mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe amapikipiki yabigenewe. 

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, yitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda (TRS) mu gihe kingana n’ibyumweru bine.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano wari kumwe n'uhagarariye Carabinieri, Col. Francesco Sessa n’ umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

DIGP Sano yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere bitewe no kuba bidashidikanywaho ko haramutse hatabayeho amahugurwa cyangwa ngo atangwe neza uko bikwiye, abapolisi badashobora gukora akazi ku rwego baba bitezweho. 

Yagize ati: “Binyuze mu mahugurwa abakozi bo mu nzego zitandukanye babasha kugera ku rwego rw’imikorere inoze, ubunyamwuga no kurushaho kugendera ku ntego z’urwego bakorera.”

Yakomeje agira ati: “Kwihuta kw’iterambere mu bukungu ry’u Rwanda no gufungurira amarembo abashoramari n’abashyitsi b’abanyamahanga, byongereye umubare w’abakoresha umuhanda amanywa n’ijoro ku ruhande rumwe. 

Ku rundi ruhande, abayobozi n'abanyacyubahiro basura igihugu batumye akazi ka Polisi y'u Rwanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda kaguka, hiyongeraho n’inshingano zo kubaherekeza zikorwa n’abapolisi umunsi ku munsi.”

DIGP Sano yasobanuye ko mu rwego rwo kuziba icyuho Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Carabinieri yo mu Butaliyani, hateguwe aya masomo kugira ngo umubare munini w’abapolisi uhabwe ubumenyi bwo gukoresha moto mu gihe cyose bikenewe bitewe n’uko bisaba amahugurwa yihariye ajyanye na tekiniki zo gutwara moto ugendera ku muvuduko kugira ngo babashe gucunga neza umutekano w’abanyacyubahiro n’abayobozi basura igihugu.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko buri mwaka abantu barenga miliyoni bapfa bazize impanuka zo mu mihanda.

Kuzamuka k’umubare w’abaturage batuye isi, byongera umubare w’abakoresha umuhanda n’impanuka zibera mu muhanda zikiyongera, bigatuma impanuka zihinduka kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi mu bice byose by’isi. 

Niyo mpamvu abapolisi bafite inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bagomba kuba biteguye guhangana n’ibyo bibazo bihangayikishije isi, aho aya masomo ari amwe mu byitezweho gutanga igisubizo kiboneye.

DIGP Sano yashimiye Guverinoma y'u Butaliyani na Carabinieri by'umwihariko ku musanzu ukomeje gutangwa mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda ndetse no kohereza abarimu b’inzobere batanga aya masomo.

Mu butumwa yatanze muri uyu muhango, Col. Francesco Sessa, Uhagarariye Carabinieri mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ku mbaraga zishyirwa mu gushyigikira amahugurwa hashakishwa ibikoresho bikenerwa mu migendekere myiza y’amahugurwa.

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa n’abanyeshuri bayitabiriye ku bwitange, ikinyabupfura no guhanga udushya bagaragaje byatumye amahugurwa asozwa neza, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize mu kurushaho kubungabunga umutekano.

Aya mahugurwa ni amwe mu musaruro ukomoka ku masezerano y’ubufatanye burambye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, aho andi mahugurwa yagiye akorerwa mu bihugu byombi haba mu Rwanda no mu Butaliyani.

Mu gihe cy’ibyumweru bine bari bamaze mu mahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda bifashishije amapikipiki, abapolisi bahawe amasomo yihariye arimo; Tekinike zo gutwara moto, Kubasha guhagarara bitunguranye no kugendera ku muvuduko wo hejuru, Kwirinda kugongana igihe bakurikiranye, guherekeza abanyacyubahiro, Kugenda ari babiri no kugendera mu itsinda, tekiniki zo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda n’ibindi.