Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 18 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) mu Karere ka Gasabo, Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa mu bikorwa byo gusaka.

Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abapolisi 18, batozwaga n’abarimu bakomoka mu kigo cyo mu Buholandi cyitwaThe Police Dog Center Holland (PDCH), bahabwaga imyitozo yo kuzimenyereza no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).

Bahawe amasomo atandukanye nko gusaka imodoka, gusaka imizigo, gusaka mu nyubako no gusaka ahantu harambuye.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n'ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahisemo gushyira mu by’ibanze kubaka ubushobozi nk’urufunguzo rufasha mu guhangana n’ibyaha.

Yagize ati: “Aya mahugurwa musoje ni bimwe mu bisubizo biganisha mu nzira nziza yo guhangana n’abakora ibyaha kuko ari amahirwe akomeye abazamurira ubumenyi n’ubushobozi mu gukoresha imbwa zisaka abanyabyaha bagatahurwa mu buryo bwihuse.”

Yongeyeho ati: “Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, ni uko abanyarwanda babaho mu mutekano n’amahoro ari nabyo soko y’iterambere rirambye. 
Uko igihugu cyacu gitera imbere ni nako ibyaha byiyongera, abanyabyaha bagashaka gukoresha amayeri menshi, niyo mpamvu hashyirwa imbere kubaka ubushobozi kugira ngo bidufashe guhora twiteguye kuvumbura abanyabyaha.”

CP Rumanzi yashimiye abagize uruhare mu gutanga amahugurwa, avuga ko ashingiye ku myitozo abitabiriye amahugurwa berekanye, bigaragaza ko intego zayo zagezweho, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.

Anoldus Van Den Oetelaar, umwe mu barimu batangaga amahugurwa ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi, mu ijambo rye, yavuze ko imbwa zifashishwa mu gusaka zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’umutekano ariko ko kuzikoresha bisaba kuba ufite ubumenyi n’imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kwitondera na buri myitwarire yazo n’ubusobanuro zitanga kugira ngo ubashe gukora akazi neza.