Nk’uko Polisi y’u Rwanda ifite intego yo kuba Polisi y’umwuga, kuri uyu wa 3 Kanama 20013, abapolisi 171 basoje amasomo bari bamazemo amezi 4, aho bigaga uko barwanya ibyaha bishamikiye ku iterabwoba, uko barwanya abagizi ba nabi, n’ibindi.
Uyu muhango ukaba wabereye mu kigo cy’imyitozo giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana asoza ayo masomo kumugaragaro, mu ijambo rye yashimye abarimu uko batanze amasomo, n’abanyeshuri uko bakurikiranye amasomo yabo.
Abarangije amasomo bumvise impanuro z'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda(Foto: RNP Media Center)
Yavuze ko amasomo nk’aya azakomeza gutangwa muri Polisi y’u Rwanda, dore ko aya masomo atangira yatangwaga n’abanyamahanga ariko ubu Polisi y’u Rwanda ikaba yifitiye abarimu b’abanyarwanda.
IGP yakomeje avuga ko ibyaha biri kugaragara muri iyi minsi, atari ibikemurirwa mu biro, ko ahubwo hari kugaragara ibishingiye ku ikoranabuhanga, iby’iterabwoba, n’ibindi, ibi byose bikaba bisaba ubumenyi buhambaye. Aha yagize ati : « uko dutera imbere mu majyambere, ni nako n’abanyabyaha bakoresha ubuhanga mu guhungabanya umutekano, bityo tugomba guha ubumenyi abapolisi bacu, mu rwego rwo gukomeza umutekano w’igihugu cyacu, kuko umutekano dufite ariwo utuma tugera ku majyambere agaragarira bose ».
IGP yasoje asaba aba bapolisi barangije amasomo yabo, kuzagaragaza ikinyabupfura batojwe, bakitwara nk’abapolisi b’umwuga, dore ko ubu bumenyi wabo butagirira akamaro abanyarwanda gusa kuko bamwe muri bo bajya no kubungabunga amahoro mu mahanga .
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi kubungabunga amahoro m u bihugu bya Afurika 8.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka General Major Frank Mushyo Kamanzi n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru.