Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 15 bari mu mahugurwa yo kurwanya ibyaha ku mipaka no ku bibuga by'indege

Abapolisi cumi na batanu batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha ku mipaka no ku bibuga by’indege.

Yatangiye ku itariki 8 Mutarama  ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Assistant Commissioner of Police ACP), Tonny Kuramba, umuyobozi wa Polisi mpuzamahanaga muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi aba bapolisi mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo ubucuruzi bw’abantu ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ibindi.

ACP Kuramba yavuze  ko, ku bufatanye n’izindi Polisi zo mu bindi bihugu, Polisi y’u Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, yarokoye abantu batatu, bari bagiye gucuruzwa mu buhugu bitandukanye.

Yavuze ko umwe ari uwo mu gihugu cya Uganda warokorewe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe naho babiri  bakaba ari abanyarwanda barimo umukobwa w’umunyeshuri wakuwe mu gihugu cya Zambiya.

ACP Kuramba yagize ati,”Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda  ifatanyije na Polisi zo mu bindi bihugu ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi banyarwanda baba baracurujwe hanze bityo bagarurwe.

Yazuze  ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Polisi ya Uganda, yafashe inasubiza hafi miriyoni umunane z’amafaranga y’u Rwanda yari yibwe umuturage wo gihugu cya Uganda.

Yavuze na none ko Polisi y'u Rwanda  kugeza ubu ifite uburyo bw’ihererakenyamakuru buzwi nka 1-24/7, bukoreshwa hagati y’ibihugu byose bihuriye mu muryango wa Polisi mpuzamahanga  mu guhanahana amakuru ku bakekwa cyangwa bakora ibyaha ndengamipaka.