Abapolisi bu Rwanda 14 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Aba bapolisi basanzeyo bagenzi babo bayobowe chief Superintendent Gerald Ntare. Bahagurutse mu ijoro ryo ku itariki ya 27 rishyira kuwa 28 Gashyantare 2014.
Ubutumwa bwo kubasezeraho no kubifuriza akazi keza babuhawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi D/IGP Dan Munyuza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko bagomba kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, bakaba intangarugero,mu bindi bihugu dore ko bazahahurira n’abandi bo mu bindi bihugu. DIGP Munyuza akaba yarabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bagiyemo.
Yakomeje ababwira ko iyo Polisi y’u Rwanda igiye mu butumwa itumika kandi neza, bityo abasaba kuzaba intumwa nziza, kuba inyangamugayo, kuzarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, maze ibendera ry’u Rwanda rikazahora imbere.
Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo basabwa, kuzarangwa n’ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaza ibikorwa byiza mu baturage b’aho bagiye , bakirinda kunyuranya n’amabwiriza.
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda iri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Sudani mu Ntara ya Darfur, Sudan y’Amajyepfo , Mali, Haiti n’ahandi.
Kinyarwanda
English











