Abapolisi b’u Rwanda 139 uyu tariki ya 27 Werurwe, basoje amahugurwa yihariye yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse n’ajyanye no kwita no gufata neza ibikoresho bitandukanye bya Polisi.
Amahugurwa yo kurinda abayobozi asojwe n’abapolisi 100 barimo ab’igitsinagore batatu naho ayo kwita no gufata neza ibikoresho yo akaba asojwe n’abapolisi 39.
Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu abera mu Ishuri rikuru rishinzwe gutanga ubumenyi bujyanye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, iri shuri riherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Mu gihe cy’amezi atatu, abari bateraniye muri aya mahugurwa bahawe inyigisho zirimo; guherekeza no kurinda abayobozi (VIP escorting and protection), kumenya gusoma ibyanditswe ku ikarita (map reading) ndetse no kubikoresha neza kugira ngo ubashe kugera aho ushaka kujya (navigation).
Asoza aya mahugurwa ku mu garagaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, yasobanuye ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi azafasha abayarangije gukora akazi kabo neza kandi kinyamwuga.
Yakomeje avuga kandi ko ubumenyi abapolisi bayavomyemo buzafasha Polisi kugera ku ntego yayo yo gutuma abatuye mu Rwanda barushaho kumva barinzwe neza kandi batekanye.
IGP Gasana yagize ati, ‘‘U Rwanda rurimo rurihuta mu majyambere, uyu muvuduko mu iterambere ukaba usaba ko abapolisi nabo bagira ubumenyi buhagije kugira ngo babashe kurwanya no gukumira ibyaha bishobora kuzanywa n’iterambere’’.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yanavuze kandi ko uretse no kuba bene ubu bumenyi bufasha mu kurinda umutekano w’abayobozi imbere mu gihugu ko, bunafasha no mu butumwa bw’amahoro aho abapolisi b’u Rwanda baba bari dore ko naho barinda abayobozi muri ibyo bihugu.
Kuri ubu, u Rwanda rufite abapolisi basanga 600 bari mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bakaba bari mu bihugu umunani, muri aba hakaba harimo abakora nk’itsinda ndetse banafite ishingano zo kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro muri ibyo bihugu.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe imiyoborere n’abakozi (Deputy Inspector General of Police) Juvenal Marizamunda, wari witabiriye isozwa ry’amahugurwa ajyanye no kwita no gufata neza ibikoresho (logistal course), yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ry’Igishali, yasabye abayasoje gushyira mu bikorwa ubumenyi bayavomyemo bityo kugira umutungo cyangwa ibikoresho bya Polisi bibashe kurindwa neza.
Kinyarwanda
English










