Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 11bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Cote d’ivoire

Abapolisi 11 barimo 1 w’igitsinagore kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2014 bashyikirijwe ubutumwa  bwo kubifuriza akazi keza no guhagararira igihugu neza aho bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Ubwo butumwa bakaba babuhawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya polisi D/IGP Dan Munyuza  ku cyicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko bagomba kuba abambasaderi beza b’u Rwanda, bakaba intangarugero,mubindi bihugu bazahahurira.

Yakomeje ababwira ko iyo Polisi y’u Rwanda igiye mu butumwa itumika kandi neza, abasaba kuzaba intumwa nziza, kuba inyangamugayo, kuzarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, maze ibendera ry’u Rwanda rikazahora imbere.

Yanababwiye ko bagomba gutera ikirenge mu cy’abandi bapolisi bababanjirije bagiye gusimbura  mu butumwa bw’amahoro.

Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo basabwa ,kuzarangwa n’ubwitange n’imyitwarire myiza  bagaragaza  ibikorwa byiza mu baturage  b’aho bagiye  bakirinda kunyuranya n’amabwiriza.

 Aba bapolisi bakaba bazahaguruka ejo tariki ya 7 Gashyantare 2014.