Uyu munsi tariki ya 11 Werurwe mu ishuri rikuru rya Polisi (Police Training School Gishari, PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y?Abapolisi 108 bitegura kuba abarimu muri Polisi y?U Rwanda.
Ni amahugurwa yasojwe n? umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n?abakozi (Deputy Inspector General of Police) DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ari kumwe n?umuyobozi w?ishuri rya PTS Gishari Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, n?umuyobozi w?ishuri rya Polisi riherereye I Mayange mu Karere ka Bugesera CTTC ( Counter Terrorism Training Center) Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga n?abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y?u Rwanda.
Umuyobozi w?ishuri rya Polisi PTS Gishari Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye abanyeshuri barangije aya masomo ko bagaragaje ubushake n?ikinyabupfura mu kwiga aya masomo y?ingenzi azabafasha mu kazi kabo kaburi munsi ko kwigisha Abapolisi
Yagize ati ? Aba bapolisi bize amasomo menshi atandukanye kandi bayize neza tukaba twizeye ko azabafasha mu mwuga wabo. Ni amasomo kandi yabongereye ubumenyi buzabafasha guhugura abandi bapolisi, bityo dukurikije uburyo mwayize neza haba mu magambo ndetse no mu bikorwa turizera neza ko bizabafasha kujya mwigisha abandi neza.?
Yakomeje ashimira ashimira Abarimu ko babigishije neza bitanga icyizere ko n?aba basoje amahugurwa bazigisha barumuna babo neza.
CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bwabahaye inkunga yose ishoboka ngo aya mahugurwa agende neza, anabizeza ko nka PTS Gishari bazakomeza gukora kinyamwuga.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n?abakozi, Deputy Inspector General (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa yashimiye abanyeshuri imbaraga n? umuhate bagaragaje mu gukurikira aya masomo
Yavuze ko amagurwa ari ingenzi kandi agira uruhare mu mikorere myiza y?abapolisi akaba ariyo mpamvu, amahugurwa agomba kwitabwaho agahabwa ibikenerwa byose ngo agende neza.
Yagize ati ? amahugurwa ni ingenzi ku mikorere y?urwego urwo arirwo rwose ariko aba agomba guhabwa ibikenerwa byose ngo agende neza ni ukuvuga ari abahugurwa n?ibikoresho bakenera, kugirango intego yo kunoza imikorere ishingiye kuri ayo mahugurwa igerweho.?

Yakomeje avuga ko aya masomo bahawe afite uruhare runini mu gutuma haboneka abarimu bakora kinyamwuga, buzuza misiyo y?ishuri yo gutanga amasomo ari ku rwego rukwiye haba mu Rwanda, mu Karere ndetse n?ahandi.
Amahugurwa ari mu biza imbere mu gufasha gukemura ibibazo by?umutekano kandi PTS Gishari izakomeza umuhate wo guhugura Abapolisi kuko ari ryo shingiro ry?umusaruro Polisi yacu igeraho.
Yasoje asaba abarimu gukunda umurimo bakora bakawushyira ku mutima kuko aribyo bizatuma batanga ubumenyi bwuzuye, anabasaba kandi gukomeza kugira ikinyabupfura kiranga umwarimu bagatanga urugero ku bo bigisha.
Aya masomo basoje yari amaze ibyumweru 13, akaba yaragabanijemo ibyiciro 2, harimo icyiciro cyitwa Instructional Techonology Course (ITC) yagenewe ba ofisiye bato icyiciro cya (6) igizwe n?Abapolisi 26 bavuye muri PTS Gishari na 14 bavuye muri CTTC Mayange , na 5 bavuye mu ishuri rya National Police college (NPC), hamwe n?icyiciro cya Instructors courses kigenewe abapolisi bato bakaba bari 63 bose baturutse muri PTS Gishari.


Kinyarwanda
English











