Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri n’abarezi ba GS Kigina biyemeje kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge

Abanyeshuri  bo mu rwunge rw’amashuri rwa  Kigina mu  kagari ka Rwanteru, umurenge wa Kigina , akarere ka Kirehe  n’abarezi  babo, kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kamena, basuwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, bahabwa  inyigisho zo kubashishikariza kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kirehe Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harerimana, yabasobanuriye, icyo ihohoterwa aricyo, amoko y’ihohoterwa, ingaruka zaryo kuwarikorewe, akomeza abasaba gutanga amakuru ku gihe   no gufatanya na Polisi  mu gukumira ibyaha bitaraba.

AIP Gahigi yibukije abanyeshuri kwirinda  abantu babashora  mu gukorana imibonano mpuzabitsina kuko bakuramo ingaruka mbi zo kwandura indwara zidakira no gutwara inda zitateganyijwe bigatuma bacikiza amashuri.

Umuyobozi w’ ikigo, Uwanyirigira  Marie  Louise  , yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabahaye ibiganiro bikangurira  abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge,ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ingaruka zabyo, akomeza avuga ko ibi biganiro bisobanura ubufatanye bwa Polisi n’ ikigo, bikaba byatumye abanyeshuri basobanukirwa neza  ububi bw’ ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Uwanyirigira yabwiye abanyeshuri n’abarezi babo, ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya batanga aho bakeka abanyabyaha.

Umwe mu banyeshuri witwa Sindayigaya Antoine wiga mu mwaka wa 5, akaba akuriye Club yo kurwanya ibiyobyabwenge muri icyo kigo, yashimiye Polisi kubera inyigisho yabahaye, akomeza yizeza Polisi ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, rwaba urwo mu mashuri n’aho batuye, kandi bakazajya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.