Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’ubuzima ya Ruli baganirijwe ku kwirinda ibyaha

Ku itariki ya 5 Mata 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yahaye ikiganiro abanyeshuri barenga 130 n’abarimu babo bo muri Kaminuza y’ubuzima ya Ruli (RHIH) ku kwirinda ibyaha bitandukanye byaba ibikorerwa mu ishuri aho biga no mu miryango yabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yaganirije abo banyeshuri ku gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane yo mu muryango, abasobanurira bimwe mu bishobora kuyatera. Aha yarababwiye ati:”Ahanini amakimbirane aterwa n’ubushoreke ndetse n’ubuharike, gusesagura umutungo bya bamwe mu bagize umuryango, gucana inyuma ku bashyingiranywe, ubusinzi n’ibindi.”

Yakomeje abasobanurira ingaruka  ziterwa n'amakimbirane zirimo ubukene, gukubita no gukomeretsa bishobora kugera k’ubwicanyi.

CIP Minani yaravuze ati:” ingaruka z’amakimbirane icyo yaba ashingiyeho cyose, ni mbi, kandi iyo adakemuwe mu maguru mashya, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira.Iyo bigenze gutyo rero amategeko akora akazi kayo bityo abanyabyaha bagafungwa, ku  buryo bigira ingaruka mbl kuri bo no ku miryango yabo".

Yakomeje ababwira ati:"Abafitanye ibibazo baba bakwiriye kubikemura mu bwumvikane, mu gihe babinaniwe bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranyije n’amategeko."

Yakanguriye aba banyeshuri bo ubwabo kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko akenshi aribyo bivamo kwicana, ndetse abasaba gukangurira abagize imiryango yabo n’abaturage kureka kwishora mu byaha kandi bagatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo kugira ngo Polisi n’izindi nzego bakorana babikumire hakiri kare.

Umuyobozi w’umurenge wa Ruli Habanabakize Jean Claude nawe wari witabiriye ibi biganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama n’ubukangurambaga idahwema guha abaturage, abwira abo banyeshuri ko kurwanya amakimbirane yo mu ngo  ari inshingano ya buri wese kandi ko abantu badakwiriye gutegereza ko biba ahubwo buri rwego na buri muntu wese mu rwego arimo akwiye gufata ingamba zakumira iki kibazo kitaraba.