Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri bo muri GS Kabasare biyemeje ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abanyeshuri n’abarezi bose hamwe 95  bo mu ishuri ryisumbuye rya GS Kabasare  riherereye mu kagari Kabuga, umurenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yabahaye ibiganiro ku gukumira ibyaha birinda cyane cyane ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’umurege wa Ngamba,  Mwizerwa Rafiki ari kumwe IP Eugenie Uwimana  ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) mu karere ka Kamonyi , Padiri Edmond Rudahunga  bakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, banabashishikariza   gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.

Mwizerwa mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, yabibukije ko ari bo mizero y’ejo hazaza h’igihugu, ko kwitwara neza kwabo bibafitiye akamaro bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Abaturage cyane cyane urubyiruko nkamwe ni bwo bukungu bw’igihugu, niyo mpamvu ubuyobozi buba bubitayeho ariko namwe musabwa gutanga umusaruro mu byo mushinzwe kandi mukarangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda kugirango muzabe ingirakamaro ku gihugu.”

IP Uwimana we,  yabakanguriye kwibumbira muri za club zo kurwanya ibyaha, aho baketse ibyaha bitandukanye bakamenyesha Polisi, kandi bagashishikariza abo bazi bacuruza cyangwa banywa ibiyobyabwenge kubireka.

Yagize ati:” Kuri iki gihe, urubyiruko rurimo n’abanyeshuri nkamwe rurimo kwishora mu biyobyabwenge kandi ntibirangirira aho kuko nyuma yo kubinywa, ni narwo rukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata abagore ku ngufu ndetse no gusambanya abana n’ibindi,…byose bihungabanya umutekano n’ituze bya rubanda; ntimugomba kubarizwa muri abo.”

IP Uwimana yaboneyeho kubasaba kuba umusemburo w’impinduka kuri iyo myitwarire aho iri kuko abayifite ari abaturanyi, abavandimwe cyangwa inshuti zabo bityo basabwa kugira uruhare mu kubahindura.

Mu gusoza kandi,  yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu miryango,…babimenyesha ubuyobozi na Polisi ibegereye ngo bikumirwe.

Padiri Edmond Rudahunga uyobora Paroisse Kabuga ifite   mu nshingano iri shuri, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri.

Yagize ati:”Ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye   cyane cyane ububi bw’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi  bigatuma hafatwa ingamba zo kutabyishoramo, nkeka ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo ariko ubu ntibyakomeza gutyo.”

Yashoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo naho batuye igihe bazaba bagiye  mu biruhuko.