Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kamena Polisi yo mu karere ka Kirehe yahaye ibiganiro abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Rusumo, bakaba bigishijwe uburyo bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge no gukumira ibyaha aho biga ndetse n’aho batuye.
Iki gikorwa kikaba cyarabereye aho ishuri riri mu murenge wa Kagina akagari ka Kagina.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kirehe Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Ndagijimana watanze ibyo biganiro, yasobanuriye abanyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge arimo Kanyanga,urumogi,chief Waragi ,hamwe n’inzoga z’inkorono.
Yabasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge, ababwira ko bigira ingaruka k’uwabinyoye aho usanga akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yagize ati “ Ibiyobyabwenge nibibi kuko bituma umunyeshuri adatekereza neza, bigatuma atsindwa amasomo ye bikaba byanamuviramo guta ishuri”.
AIP Ndagijimana yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Nyuma y’ibiganiro, umuyobozi w’iki kigo Etienne Ngirinshuti, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.
Ngirinshuti yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.
Umwe mu banyeshuri witwa Uwineza Clementine, yavuze ko ubwo asobanukiwe neza amako y’ibiyobyabwenge n’ububi bwabyo, agiye gukangurira bagenzi be b’abanyeshuri kubyirinda cyane ko n’ibiruko byegereje akazabikangurira na bagenzi be aho atuye.
Undi witwa Munyampundu Gaspard, we yavuze ko umuntu ataba umwenegihugu mwiza anywa ibiyobyabwenge kandi ko nta terambere umuntu yageraho anywa ibiyobyabwenge.
Akaba yagize ati “Twebwe nk’urubyiruko, nitwe mbaraga z’igihugu, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge kugirango tubashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu”.
Kinyarwanda
English











