Ku itariki ya 31 Nyakanga 2018, Abanyeshuri 500 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabarondo B riherereye mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabarondo bahawe ibiganiro byo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge haba mu mashuri ndetse n’iwabo mu ngo.
Iki kiganiro cyatanzwe n’ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi, izindi nzego n’abaturage mu karere ka Kayonza Inspector of Police (IP) Janvier Kayihura afatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri. Muri iki kiganiro IP Kayihura yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira cyane cyane ku rubyiruko mu nsanganyamatsiko igira iti : "Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge "
IP Kayihura yigishije abanyeshuri ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge anabasaba gufatanya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gutanga amakuru harwanywa ibiyobyabwenge. Yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha by’umwihariko ayo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge .
Yagize ati “ mugomba kuba abanyarwanda bazira ibiyobwabwenge; nimwe Rwanda rw’ejo igihugu gitezeho amakiriro. Ibyo byose ntabwo mwabigeraho mukoresha ibibyabwenge; mugomba gukorana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwanyu mugutanga amakuru y’aho muzi babicuruza ndetse n’ababikoresha”.
Abanyeshuri bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeza kubaha inyigisho nziza zibubaka, bizeza ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe.
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bumaze gukorwa mu mashuri 40 agize akarere ka Kayonza.
English









