Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahawe ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 22 Mutarama 2014, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Kicukiro bahawe ibiganiro byo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge haba mu mashuri aho biga ndetse n’iwabo mu ngo.

Abahawe ibyo biganiro ni abo ku ishuri ryisumbuye St Emmanuel ETEL ryo mu Murenge wa Masaka  bakaba bari abanyeshuri 350. Abandi bahawe ibyo biganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge, ni abo ku ishuri ryisumbuye rya STAR SCONDARY SCHOOL naryo ryo mu Murenge wa Masaka,  bikaba byarahawe abanyeshuri 275.

Ku itariki ya 20 uku kwezi, nanone ibiganiro nk’ibyo byari byaratanzwe mu karere ka Kicukiro. Abahawe ibyo biganiro ni abanyeshuri 723 bo mu ishuri ryisumbuye rya Samuduha Integrated College (SICO), ndetse n’abandi banyeshuri 578 bo mu ishuri ryisumbuye  rya ES Kanombe EFOTEC.

Mu karere ka Nyarugenge naho hatangiwe ibyo biganiro ku itariki ya 20 uku kwezi. Abanyeshuri 1364 bo ku ishuri ryisumbuye ry’Urwunge rw’amashuri rwa Kanyinya bahawe ibyo biganiro byo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge hirya no hino ndetse no ku  mashuri, bakaba bari kumwe n’abarimu babo 31.

Ibiganiro byatanzwe muri ibyo bigo by’amashuri byibanze ku gusobanurira abanyeshuri  ibiyobyabwenge icyo aricyo, amoko y’ibiyobyabwenge bigaragara mu Rwanda, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingamba  zafatwa hagamijwe kubyirinda.

Muri ibyo biganiro hafatiwemo ingamba zitandukanye. Abanyeshuri  biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

Biyemeje kandi kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge. Abo banyeshuri baniyemeje gukangurira urubyiruko rutiga kutabyishoramo.