Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe, abanyeshuri 92 biga mu kigo cy’ishuri cya Dove de Saint Jean Chrysostome, giherereye mu murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, basuye icyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Uruzinduko rw’aba banyeshuri biga kuva mu wa mbere kugera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza n’abiga mu ishuri ry’incuke (Nursery), bari baherekejwe n’abarimu babo, rwateguwe hagamijwe gusobanukirwa ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’uko abapolisi mu mashami atandukanye buzuza inshingano zabo za buri munsi.
Basuye amashami ya Polisi y’u Rwanda arimo; Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Ikigo gikorerwamo igenzura rya kamera zo ku mihanda n’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi.
Basobanuriwe uburyo Polisi ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano n’iby’iterambere, bigishwa ihohoterwa icyo ari cyo n’uburenganzira bw’abana, uburyo Polisi icunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe kamera, amoko y’inkongi z’umuriro n’uko bakwitwara mu gihe bahuye nazo kandi berekwa uburyo n’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga.
Umuyobozi w'Ishuri, Ngirabanyiginya Josiane yavuze ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari ugusobanukirwa ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ashimira uburyo bakiriwe n’uburyo bahawe ibisobanuro bisubiza ibyifuzo n’amatsiko bari bafite.
Yagize ati: “Abanyeshuri bacu bari bafite amatsiko menshi y’uburyo Polisi y’u Rwanda ikora cyane cyane mu kuzimya inkongi, kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi. Uruzinduko rubabereye amahirwe yo kumenya bimwe mu bikorwa Polisi ikora n’uburyo nabo ubwabo bashobora kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi byahungabanya umutekano batanga amakuru ku gihe.”
Yavuze ko bazakomeza gusubiriramo abanyeshuri bimwe mu byo bigishijwe kugira ngo barusheho kubizirikana no kubisobanurira bagenzi babo.