Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Hope Kids Academy basuye Polisi y’ u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza  abanyeshuri 21 biga mu ishuri rya Hope Kids Academy basuye Polisi y’u Rwanda kugirango barebe imikorere ya Polisi n’uburyo icunga umutekano w’igihugu.

Irishuri rikaba riherereye  i Nyarutarama mu karere ka Gasabo rikaba ari ishuri mpuza mahanga rya ba Turkish rikaba ryarafunguye imiryango yaryo mu Rwanda mu 2012.

Bakigera ku kicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP)  Damas Gatare uyobora urwego rwa Community Policing mu Rwanda  wabaganirije kungamba Polisi y’u Rwanda yafashe kugirango ikumire ibyaha.

Nyuma yo kubasobanurira intumbero ya Polisi n’uburyo icunga umutekano w’abantu n’ibintubyabo  abanyeshuri babajije ibibazo barasobanuza  maze nyuma bajya gufata ifoto y’u rwibutso.

Umwe mu banyeshuri witwa Kaia Muhiza, yavuze ko u Rwanda rurinzwe kuko Polisi y’u Rwanda ifite ingamba zikomeye zo kurinda abaturage no kubahiriza amategeko.

Yagize ati “Ndatekereza ko uyu munsi kuba u Rwanda rurinzwe bituma abaturage bubahana ,akaba ariyo mpamvu ubu abantu bakora bagatera imbere kubera ko barinzwe kandi bakaba bari mu gihugu gifite umutekano. “

Naho umwarimu muri Hope Kids Academy  wigisha ubumenyi n’ubutabire Omar Faruk Celebi,yavuze ko we n’abanyeshuri bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda  kugirango abanyeshuri bamenye neza uburyo u Rwanda rurinzwe.

“Yavuze ko abanyeshuri basabye kumenya bihagije uburyo Polisi ikora  n’uburyo irinda abaturage ndetse n’ibintu byabo.

U Rwanda rukaba ruri mu bihugu 10 byambere bafunguyemo imiryango kuko hari umutekano kandi ko yagaragaye ko ababaturage bizera Polisi yabo.