Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri b’ishuri Rafiki Foundation bakoreye urugendoshuri kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata

Abanyeshuri  biga mu kigo kirera imfubyi cya Rafiki Foundation n’abarezi babo, kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena  bakoreye urugendoshuri kuri sitasiyo ya Polisi ya nyamata, baganirizwa ku mikorere ya Polisi.

Iki kigo giherereye mu kagari ka Kayumba,  umurenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera.

Bageze aho sitasiyo ya Nyamata ikorera, basobanuriwe imikorere ya Polisi, babasobanurira ko nabo nk’abana bakwiye kwirinda ibyaha, kandi ko bagomba kubirwanya birinda ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, yabasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge, ababwira amoko yabyo n’ibikunda kuboneka mu kareer batuyemo aribyo: urumogi,k anyanga, n’inzoga z’inkorano.

Nyuma y’uru rugendoshuri, umuyobozi w’iki kigo Kelly Sole yavuze ko bafashe gahunda yo kuzana abana barera gusura sitasiyo ya polisi ya Nyamata, kugirango aba bana bazakure bazi ko umutekano utareba Polisi gusa, ahubwo ko nabo ubareba, kandi bagomba kubimenya bakiri bato.

Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.