Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri biga mu kigo cya Saint Louis et Zélie basuye Polisi y'u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama, abanyeshuri biga
mu kigo cy'amashuri cya Ecole Inclusive Saint Louis et Zélie giherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, basuye amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda akorera ku cyicaro gikuru, ku Kacyiru.

Ni mu rugendoshuri rwateguwe n'iki kigo hagamijwe gusobanukirwa imikorere y'ayo mashami n'inshingano za Polisi y'u Rwanda muri rusange. 

Aba banyeshuri basaga 40 biga mu mashuri y’incuke n’amashuri abanza, baje baherekejwe n’abarezi babo, bakiriwe na Komiseri w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, wabagejejeho muri rusange imikorere ya Polisi n’amashami yayo atandukanye.

ACP Ruyenzi yashimiye ubuyobozi bw’ishuri kuba bwarahisemo gusura Polisi y’u Rwanda kugira ngo abana bamenye kandi basobanukirwe inshingano zayo n'uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Abana bavamo abarimu beza kuko nk'urugero, iyo bigishijwe gahunda ya Gerayo Amahoro bamenya uko bubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda bikabafasha kwirinda impanuka, ku bijyanye n'inkongi bakamenya uko bazirinda n'uko bazirwanya, kimwe n'ibindi bikorwa na Polisi hagamijwe umutekano w’abaturarwanda, bakabifata mu mutwe ndetse bakagenda babyigisha abandi bana, baba abo bigana, abo baturanye n’ababyeyi babo bityo ubutumwa bukagera henshi. Niyo mpamvu tuvuga ko abana ari abarimu beza bageza ubutumwa kuri benshi.”

Inyigisho bahawe zibanze by'umwihariko ku mikorere y'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Ishami ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano, n'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho kuri buri shami beretswe imikorere yaryo n'ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa inshingano, banakoreshwa umwitozo wo kuzimya inkongi bifashishije ibizimyamuriro bitandukanye.

Ntakirutimana Jean Marie Vianney, uyobora iki kigo cy'ishuri, yashimiye uburyo bakiriwe na Polisi y’u Rwanda n'uburyo babafashije kunguka ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanganywe.

Yagize ati: “Ikigo cyacu gifite abana barenga 200 ariko twazanye bake muri bo, mu rwego rwo kugira ngo muri iki gihe abana baba bari mu biruhuko duhindure aho bigira mu buryo bwo kubafasha kumenya imikorere ya Polisi y’u Rwanda.”

Ntakirutimana yavuze ko abarezi n’abanyeshuri bashimishijwe n’inyigisho bahawe ashimangira ko ari ubw'ingenzi cyane bityo ko ubutaha bazazana abanyeshuri bose nabo bakamenya imikorere ya Polisi.