Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Solid Foundation basuye Polisi y’u Rwanda

kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 75 biga mu Ishuri rya Solid Foundation riherereye mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, mu rugendoshuri rugamije kubasobanurira inshingano za Polisi n' imikorere y’amashami yayo atandukanye.

Basobanuriwe ku bijyanye n’uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi, uburyo bwo gukoresha umuhanda neza, uko imbwa zifashishwa mu kazi ka Polisi mu gucunga umutekano, imyitwarire iboneye no gukunda igihugu nk'abayobozi b'ejo hazaza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko kwakira abana bakigishwa imikorere y’amashami ya Polisi y’u Rwanda bakiri bato bibafasha gukura basobanukiwe neza imikorere yayo, bikabaha icyizere cy’uko umutekano wabo ubumbatiwe kandi nabo bakabasha kuwugiramo uruhare.

Yagize ati: “Aho bigeze mu Rwanda umutekano ntugicungwa n’inzego ziwushinzwe gusa, abaturage bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo kandi bazi neza ko umutekano ariwo shingiro rya byose ariyo mpamvu ubwabo bawugiramo uruhare batangira amakuru ku gihe y’ahakorerwa ibyaha kugira ngo bikumirwe mbere."

ACP Rutikanga yasobanuye kandi ko umusaruro w'iki gikorwa utagarukira mu kwigisha abanyeshuri kuko bifasha n'abarezi babo  kurushaho kumenya no kumenyekanisha uruhare rw'abaturage mu mutekano, nka ba ambasaderi beza kandi bahura n'abantu benshi haba ku ishuri ndetse n'aho batuye.

Umuyobozi w’ishuri rya Solid Foundation School, Rev. Adrine Arinaitwe Rubazoora, yavuze ko uru ruzinduko rwateguwe mu rwego rwo kunganira amasomo abanyeshuri bahabwa mu ishuri cyane cyane ajyanye n’umutekano kugira ngo babashe kwibonera mu bikorwa bifatika uko umutekano ucungwa ndetse n’ibikoresho bikoreshwa na Polisi y’u Rwanda.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwabakiriye, avuga ko abana biboneye ibyo bajyaga bumva nk’inkuru kandi ko bizabafasha mu masomo yabo ya buri munsi.