Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda basuye ishuri rikuru rya Polisi ya Kenya (KPC)

Kuri uyu wa kane  tariki ya 24  Nyakanga 2014 abapolisi biga mu ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda (National Police College (NPC)  riherereye mu karerere ka Musanze’ kumunsi wabo wa kabiri basuye  ishuri rikuru rya Polisi ya Kenya, (Kenya Police College) riherereye mu birometero 156 uvuye mu murwa mukuru wa  Kenya Nairobi.ku kicaro gikuru i Nairobi muri Kenya .

Aba banyeshuri bakaba baraturutse mu bihugu by’Afurika aribyo Burundi, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudan y’amajyepfo, Tanzania, Uganda na Swaziland.

Aba banyeshuri kandi bakaba bari baherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC)   Commissioner (CP) Christophe Bizimungu.

Bakaba bakiriwe n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya KPC wungirije DCP Marcus J. Ocholla n’abakozi b’iryo shuri. DCP Ocholla yabashimiye kuba barahisemo gusura KPC ko kuriwe ari ibyishimo kandi bikaba bigaragaza ubufatanye bwiza,yakomeje abasobanurira amateka,intego,indangagaciro n’icyerekezo by’iryo shuri.

Mubiganiro bagiranye bakaba bagarutse ku mahoro agomba kuranga ibihugu by’Afurika,binyuze mu bukungu n’iterambere rirambye,ububanyi n’amahanga bwa za Polisi z’ibihugu  byo muri aka karere duherereyemo,bahuriza hamwe imikorere, cyane cyane muguhanahana amakuru kandi agatangirwa igihe.

Muri urwo rugendo kandi abanyeshuri basuye  uruganda  rwa Del Monte Kenya Limited rukoresha abakozi bagera ku 6000 maze basobanurirwa uburyo uruganda rugira uruhare mu kubumbatira umutekano no mu bukungu bw’igihugu cya Kenya, aho bavuze ko umutekano atari uko nta intambara ihari ahubwo hagomba kubaho no kugira umutekano w’abanyagihugu mu itera mbere n’imibereho myiza.