Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri biga mu Ishuri ‘Inzozi Academy’ basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira, abanyeshuri 42 biga mu Ishuri ry'inshuke ‘Inzozi Academy’ ryo mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro bari baherekejwe n’abarezi babo bagiriye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Uru rugendoshuri rwari rugamije kubafasha kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’uburyo bwo kwirinda no kuzimya inkongi, uburyo bwo gukoresha umuhanda neza ndetse n’uburyo imbwa zifashishwa mu kazi ka Polisi ko gucunga umutekano.

Basuye Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), Ishami ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) n'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic and Road safety Department).

Basobanuriwe imikorere ya buri shami n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage no kurengera ubuzima bw’abari mu kaga nk’abahuye n’impanuka, inkongi n’ibindi biza bitandukanye bikeneye ubutabazi bwihuse.

Beretswe kandi uko imbwa zifashishwa mu gusaka ibiyobyabwenge n’ibiturika bishobora guhungabanya umutekano ndetse nabo bikorera imyitozo-ngiro ijyanye na bimwe muri ibyo bikorwa. 

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi, yashimangiye ko ingendoshuri nk’izi zikorwa n’abanyeshuri muri Polisi y’u Rwanda, akamaro kazo katagarukira mu kubungura ubumenyi gusa.

Yagize ati: “Guha abanyeshuri ubumenyi nk’ubu bujyanye no kubungabunga umutekano nko kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, gukumira no kurwanya inkongi n’ibindi bikorwa bya Polisi mu gucunga umutekano bituma bakura babisobanukiwe bikabafasha kwirinda impanuka zo mu muhanda, ibyabateza inkongi n’ingaruka zabyo kandi ntibigarukire aho kuko bageza ubwo bumenyi no kuri bagenzi babo, abo mu miryango ndetse n’abaturanyi babo.”

SSP Kayigi yashimiye ubuyobozi bw’ishuri kuba barahisemo gusura Polisi y’u Rwanda kugira ngo abana basobanukirwe inshingano zayo n'uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Jemima Uwayo Munezero, umwe mu barimu baje baherekeje abanyeshuri, yavuze ko urugendoshuri ruza rwiyongera ku masomo baba barigishirije mu ishuri mu rwego rwo gufasha abana kurushaho gusobanukirwa, ashimira Polisi y’u Rwanda yabahaye aya mahirwe.

Yagize ati: “Kujyana abana mu rugendoshuri bituma bibonera n'amaso yabo ibyo bize mu ishuri, bikabafasha kurushaho gusobanukirwa n’isi yo hanze y’ishuri n’ibihakorerwa mu buryo bufatika kandi bisanzuye. Gusura ahantu nk’aha ku Cyicaro gikuru cya Polisi bibubakamo ishusho y’ibihe byiza bitazibagirana mu buzima bwabo, ibyo bahigiye bikabatera umwete wo guharanira kugera ku nzozi zabo.”