Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri barenga 2500 b’ibigo umunani hirya no hino mu gihugu bigishijwe amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda mu turere twa  Ngororero, Nyanza, Kamonyi, Nyabihu, na Huye, ku itariki 29 Nzeri 2015 yigishije amategeko yo kugenda mu muhanda abanyeshuri barenga 2500 b’ibigo umunani byo muri turiya turere, ibi bikaba byari bigamije kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda by’ukwezi yahariye gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose ku itariki 7 Nzeri 2015, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Ubahiriza amategeko y’umuhanda urengere ubuzima."

Mu karere ka Ngororero, higishijwe abanyeshuri barenga 700 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Mbuganyana.

Abanyeshuri bo muri ESPANYA, ESM na Christ Roi bagera hafi kuri 250 nibo bigishijwe mu karere ka Nyanza, mu gihe mu karere ka Kamonyi higishijwe abagera kuri 500 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Mugina A.

Mu karere ka Nyabihu higishijwe abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Rega ADEPR n’abo mu rwunge rw’amashuri rwa Rega ADEPR, abo mu rwunge rw’amashuri rw’Akimutoni, na Collège Evangélique de Butaka , bakaba bose bararengaga 1100, naho  mu karere ka Huye hakaba harigishijwe abagera kuri 40 bo muri APEC Kibondo.

Asistant Inspector of Police (AIP) Rose Uwizera, uyu akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyabihu niwe wigishije abo mu rwunge rw’amashuri rwa Rega ADEPR n’abo mu rwunge rw’amashuri rwa Rega ADEPR, akaba mubyo yababwiye harimo kujya buri gihe banyura ahateganyirijwe abanyamaguru.

Yababwiye kujya bambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiramo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda  niba nta modoka iri hafi ku buryo baramutse bambutse bahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo habaho impanuka.

Ibindi AIP Uwizera yababwiye kujya bakurikiza, harimo kujya bategereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo usa n’utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi maze bakabona kwambukira muri iyo mirongo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rega ADEPR, Musabyimana Obed, yagize ati: "Hari igihe abana bakinira mu muhanda, cyane cyane mu ma saa sita na nimugoroba batashye ntibite ku ngaruka bishobora kubagiraho.Ndizera ntashidikanya ko kubera izi nyigisho batazabyongera."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ayo masomo maze asaba abanyeshuri ayobora kuyakuriza.

Nyuma y’ayo masomo, abo banyeshuri bakoze umwitozo wo kwambuka umuhanda.

Umwe muri bo witwa Tuyisenge Osé wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rega ADEPR mu mwaka wa gatatu yagize ati"Narushijeho gusobanukirwa amategeko yo kugenda mu muhanda."

Yasabye bagenzi be kuzakurikiza ibyo bigishijwe kandi bakabyigisha bagenzi babo.