Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri barenga 1500 bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abanyeshuri barenga 1500 bo mu bigo by’amashuri bibiri byo mu karere ka Bugesera na Karongi bakanguriwe kwirinda  no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Abo banyeshuri ni abo mu rwunge rw’amashuri ya Ruhuha, ruri mu murenge wa Ruhuha, mu karere ka Bugesera  n’abo mu rwa Nyegabo, ruri mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi.

Uretse abo abanyeshuri, ibi bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha byitabiriwe n’abayobozi ndetse  n’abarezi b’ibi bigo by’amashuri byombi.

Mu byo abo banyeshuri bigishijwe harimo ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uburyo bwo kubyirinda no kubirwanya.

Babwiwe ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biyobya nk’uko bivugitse uwabinyoye, bigatuma akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ubujura.

Babwiwe kandi  ko biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva  mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abo banyeshuri bagiriwe inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko yabaha cyangwa yabashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga, kuko iyo babagejejeyo babafata bunyago babanje kubaka ibyangombwa byabo byose maze bakabakoresha imirimo y’imbaraga kandi y’agahato, byongeye nta gihembo.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no kurwanya ibyaha mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP), Jean Baptiste Rutebuka, yabwiye abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Nyegabo, kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu gikorwa kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa utegura kugikora.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyegabo, Bashimubwabo Jean Bosco yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze asaba abanyeshuri kuzazikurikiza.