Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri baravuga ko ubukangurambaga bahawe ku ihohotera bwabahumuye amaso

Mu bigo by’amashuri byo mu turere twa  Kamonyi na Nyanza, ku itariki 18 Ukwakira hatangiwe ibiganiro byibanze ku kurengera uburenganzira bw’umwana , kubarinda ibyaha ariko cyane cyane kubarinda ihohotera ribakorerwa. Aba banyeshuri bakaba baragaragaje ko batari bazi uburenganzira bwabo baniiyemeza kuzajya batanga amakuru.

Ubukangurambaga ku kurwanya ihohotera rikorerwa abana si irya none kuko rimaze igihe kinini rikorwa mu Rwanda  ariko ntibyabujije gukomeza kugaragara ingero z’ihohotera ribakorerwa .Aha twavuga ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu mashuri aho abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda bigatuma bacikiriza amashuri, abana bakurwa mu mashuri bakajyanwa mu mirimo ivunanye , mu icuruzwa  n’ibindi,….

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda  yafashe icyemezo cyo gukomeza ubukangurambaga ibinyujije mu bigo by’amashuri ndetse no mu nteko z’abaturage. Kuri uyu wa 18 Ukwakira  ubu bukangurambaga bwabereye mu  bigo byo mu karere ka Kamonyi aribyo ESB/ Kamonyi bahahurijwe hamwe n'abo muri Groupe Scolaire Kamonyi n’abo muri Rosa Mystica .

Ibi biganiro bikaba byaratanzwe  na Inspector of Police(IP) Eugenie Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Kamonyi(DCLO) bikaba byaribanze  ku ihohotera rikorerwa abana.

 IP Uwimana yatangiye yibutsa aba banyeshuri amoko y’ihohotera rikorerwa abana , ingaruka zaryo aho yababwiye ko umwana wese uri munsi y’imyaka 18 ashobora gukorerwa ihohotera ryo ku mubiri, ihohotera rya roho ,ihohotera rishingiye ku mutungo ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:” Hari amoko menshi y’ihohoterwa rikorerwa abana; twavuga nko gusambanywa  bikozwe n’abantu bakuru , ibyo bikabaviramo gutwara inda  kandi bakiri bato, gushyingirwa bakiri bato ,ndetse no kwandura indwara zandurira mu myanya ndangazabitsina harimo agakoko gatera sida; bamwe bikanabaviramo kureka ishuri ndetse n’urupfu.”

Yongeyeho  ati:” Hariho  kandi abana bahozwa ku nkeke n’ababarera; abahabwa ibihano bikarishye ,abakubitwa bikanabaviramo urupfu cyangwa ubumuga, bwaba bukira n’ubudakira,abata amashuri bitewe n’ubukene bibatera kutabona ibyangombwa bisabwa ku ishuri kandi badafite aho babikura cyangwa se ntibabikorerwe n’ababishinzwe.”

Yerekanye ko hari n’abana batajya ku ishuri bitewe n’ababyeyi babo babakoresha imirimo yo mu rugo ndetse harimo n’iy’ingufu , bamwe ababyeyi babo bakabakura mu ishuri kugira ngo bajye gushaka ibyatunga barumuna babo n’abandi bagize umuryango muri rusange,aha twatanga ingero ku ngo zituriye inganda z’icyayi n’ahandi haboneka imirimo y’amaboko ikorwa n’abantu benshi,n’ibindi,..

Yabibukije ko guharanira uburenganzira bwabo biri mu nyungu zabo kuko kuri ubu hari ingero za bamwe mu bana bo mu karere ka Kamonyi bagiye bava mu ishuri kubera ibibazo byavuzwe haruguru.

 Murekatete Marie Goretti, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi nawe yatanze ikiganiro aho yasabye aba banyeshuri kwihagararaho bakihesha agaciro, bakareka uburara burimo kuranga bamwe mu bana muri iki gihe.

Yagize ati:” Duterwa isoni no kubona imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko rw’ubu,mwiheshe agaciro, mureke uburara, mutekereze ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza, nimwe mizero y’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Aba banyeshuri  basoje ibiganiro bavuga ko ibiganiro bahawe bibahumuye,biyemeza kuzajya batanga  amakuru aho babonye ihohotera ribakorerwa.  Ibi bakazajya babikora babinyujije muri Anti-Crime Clubs zo ku mashuri ndetse no mu isaha yiswe iyo gukunda igihugu bagira buri cyumweru aho baba barikumwe n’abayobozi babo ku mashuri.

Ibiganiro nk’ibi byanabereye mu karere ka Nyanza naho mu ntara y’Amajyepfo,aho abanyeshuri n’abarezi babo bagera kuri 799 bo mu kigo cy’amashuri cya ES Nyanza cyo mu murenge wa Busasamana. Aba banyeshuri  basobanuriwe  ihohoterwa icyo aricyo n’umwana uwo ariwe hashingiwe  ku itegeko no 27/2001 ryo kuwa 28/04/2001.