Abapolisi baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze, ejo kuwa kane tariki ya 10 Nyakanga basuye ikigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bakaba bishimiye imikorere y’ubuyobozi bw’igihugu mu kunga abanyarwanda no kuruteza imbere.
Urugendoshuri bakoreye muri iki kigo cya Mutobo rukaba rwasoje urugendoshuri aba bapolisi bari bamazemo iminsi 5 bakoreraga mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Nyuma yo gusura iki kigo, Chief Police Officer-First Class Ferdinand Nahimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagize ati:”Twiboneye ko mu Rwanda imvugo ariyo ngiro. Abayobozi bo mu Rwanda bashyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje, kandi urebye nibyo bibura mu bindi bihugu”.
Yakomeje agira ati:”Twe nk’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, imyanzuro dufata igira ingaruka ku buyobozi no ku baturage bacu. Niyo mpamvu imyanzuro yacu igomba kuba ifitiye inyungu z’abo dukorera(Abaturage) zitari iz’umuntu ku giti cye. Kumenya, kwiga no gusesengura imizi n’inkomoko z’amakimbirane ni ngombwa mu guhindura ubuzima bw’abanyagihugu, ibi bikaba aribyo ntego y’amasomo dukurikirana”.
Aba bapolisi 28 baturutse mu bihugu bikurikira: Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Swaziland na Zambiya.
Mu minsi 5 bamaze basura ibigo bitandukanye, basuye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (MINEAC), Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC), Ikigo Isange One Stop Centre kiri mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Banasuye kandi uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi, Inzu ndangamurage ya Nyanza, Uruganda rw’Inyange, Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, n’akarere ka Rubavu.
Lt. Col. Michael Zacharias ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo, yavuze ko ari byiza ko ababyobozi bose bahabwa amahugurwa nk’ayo barimo, kuko yatuma bamenya uruhare rwabo nk’abayobozi, bakamenya n’uko bakorana n’ibindi bigo byaba ibya Leta cyangwa ibygenga mu gukemura amakimbirane bakanakorana n’inganda nini n’iziciriritse bagamije guteza imbere ibihugu byabo no kugera ku iterambere rirambye.
Kinyarwanda
English











