Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba WISMA International School basuye Polisi y’u Rwanda

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu kigo WISMA International School giherereye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe, basuye Polisi y’u Rwanda, mu rugendoshuri rugamije kubungura ubumenyi mu bijyanye n’akazi gakorwa n’amashami atandukanye mu gucunga umutekano.

Basuye Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ishami ricunga umutekano hifashishijwe imbwa (Canine Brigade) n’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade). 

Bahawe ikaze n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, abashimira kuba barahisemo gukorera urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda, anabasaba gukurikira neza inyigisho bahabwa.

Aba banyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa Gatanu, bari baherekejwe n’abarezi babo, babanje kwerekwa uburyo bw’imikoreshereze y’umuhanda n’imyitwarire ikwiye kuranga abawukoresha, ahari ibimenyetso bimurika (Feux rouges) i Remera ahazwi nko ku Giporoso.

Bakomereje ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho baherewe inyigisho ku bijyanye no kwirinda inkongi n’imikorere y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

Bigishijwe inkongi icyo aricyo, amoko yazo, ikizitera uburyo bwo kuzikumira no kuzirwanya, bakora n’umwitozo wo kuzizimya mu gihe zibaye hifashishijwe ibizimyamuriro (Fire extinguishers) bitandukanye, barekwa kandi n’ibikoresho byifashishwa mu gutabara abari mu kaga nk’abaguye mu myobo ifite ubujyakuzimu burebure cyangwa imisarani, abagwiriwe n’ibirombe n’ibindi biza bitandukanye.

Basobanuriwe kandi imikorere n’ubushobozi bw’imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano by’umwihariko mu gusaka ibiturika n’ibiyobyabwenge, aho zishobora kumara imyaka 8 zikiri mu kazi mu gihe zisaka ibiturika, naho mu gihe zisaka ibiyobyabwenge zikaba zamara imyaka igera ku 9 zigikora akazi, berekwa ibyo kurya byazo, uko zikorerwa isuku ndetse n’uko zihembwa mu gihe zakoze akazi neza. 

ACP Rutikanga yavuze ko gahunda yo kwigisha abaturarwanda uruhare rwabo mu gukumira ibyaha, inkongi n’impanuka zo mu muhanda isanzweho, bikaba umwihariko ku bana bakiri bato.

Yagize ati: “Akazi ka Polisi ko gucunga umutekano ntikagenda neza hatabayeho ubufatanye n’abaturage. Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda yo kubagezaho ubumenyi bubafasha mu gukumira ibyaha, inkongi n’impanuka zo mu muhanda kugira ngo babashe gufatanya na Polisi babisobanukiwe by’umwihariko batanga amakuru afasha mu guhangana nabyo. 

Abana rero nabo ntibasigaye inyuma kuko iyo wigishije umwana uba wigishije abantu benshi bitewe n’uko ibyo yize abyigisha ababyeyi be, abo babana, abo bigana n’abo bagendana, tukizera ko rero ibyo aba bana bize bazadufasha kubisangiza benshi.”

Umuyobozi w’ishuri, Gasana Nadège, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange uburyo bakiriwe, serivisi nziza bahawe n’ubumenyi bahungukiye, avuga ko bizatuma abana barushaho kwiyungura byinshi kuko babyiboneye bakabishyira no mu ngiro kandi ko ibyo bize bazabyigisha na bagenzi babo.