Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), ryakiriye abanyeshuri biga mu Kigo cya Trinity International Academy giherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ribahugura ku gukumira no kuzimya inkongi.
Abanyeshuri 76 biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Kane w’amashuri yisumbuye bari baherekejwe n’abarezi babo, nibo bageze ku Cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru, ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ari naho habereye aya mahugurwa.
Amahugurwa ku gukumira no guhangana n’inkongi ni zimwe mu ngamba z’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi zo kugeza ubu bumenyi ku mubare munini w’abaturarwanda mu rwego rwo kubakangurira kuzikumira no guhangana nazo, kugira ngo bigabanye ingano y’ibyo zangiza n’abo zivutsa ubuzima cyangwa zikabamugaza.
Basobanuriwe amoko y’inkongi n’ibizitera, uburyo bwo kuzirinda no guhangana nazo, berekwa n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu butabazi no mu kuzimya umuriro (Fire extinguishers) birimo n’amakamyo yifashishwa mu kuzimya inkongi zabereye mu magorofa (Fire Trucks), bakoreshwa n’imyitozo yo kuzimya umuriro.

Chief Inspector of Police (CIP) Boniface Runyange watanze amahugurwa, yabasobanuriye ko mu gihe utetse ukoresheje gazi, ugomba kuyifunga neza mu gihe utakirimo kuyikoresha kandi buri gihe ugakingura imiryango n’amadirishya mbere yo gutangira kuyikoresha.
Yabashishikarije kujya bitonda mu gihe bakoresha ibikoresho by’amashanyarazi birinda ko byaba isoko y’inkongi nko kubicomeka ari byinshi ku buryo birusha imbaraga aho birahura umuriro, kudacokoza insinga z’amashanyarazi zirimo umuriro n’indi myitwarire yateza inkongi, abasaba kuzifashisha ubumenyi bungutse mu gihe byaba ngombwa ndetse no kubugeza ku bandi haba ku ishuri ndetse no kubo mu miryango yabo.
Nella ni umwe mu banyeshuri bitabiriye amahugurwa, yishimiye kunguka ubumenyi bujyanye no kurwanya inkongi, avuga ko buzamufasha kuba yagira icyo akora igihe yaba ibayeho.
Yavuze ati: “Ni byiza kandi ni iby’ingenzi kubimenya, mbere nari nzi ko wakwifashisha amazi ariko hari aho tubonye ko yakongera ikibazo aho kugikemura, ariko ubu igihe nabona inkongi haba mu rugo n’ahandi nabasha kuyizimya bitewe n’icyayiteye. Mu by’ukuri binteye imbaraga kandi bizamfasha mu gihe kizaza kuba nagira uruhare mu gutuma inkongi zitangiza byinshi ndebera.”

Eric Kambale Lufungi, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo akaba n’umuyobozi ushinzwe amasomo, yavuze ko gusura Polisi no kurahura ubumenyi bujyanye no kurwanya inkongi ari ishema rikomeye kuri bo kandi ko byaturutse ku cyifuzo abanyeshuri bari bamaranye igihe.
Ati: “Mu kigo ubusanzwe buri wa Gatanu tugira gahunda yo kwigisha abanyeshuri imyitwarire iboneye mu buzima (Life Skills) bibakangurira kugira amahitamo no gufata icyemezo mu buzima bw’ejo hazaza. Twabigishije imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda bifuza kuyisura, ni ishema rero uyu munsi kuba babigezeho kandi bakabasha no kubona zimwe muri serivisi itanga.”
Yashimangiye ko bibashimishije cyane kuba bungutse ubumenyi bujyanye no gukumira ndetse no kuzimya umuriro, ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu guhangana n’inkongi kandi ko imyitozo bakoze izabafasha kugira icyo bakora mu gihe inkongi yaba ibaye bikazabatera n’umuhati wo kurushaho gukunda igihugu no kugikorera.

Kinyarwanda
English










