Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Rwamagana Lutheran School bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, ku itariki ya 2 Ukwakira, yahaye ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu abanyeshuri barenga 130 biga mu kigo cya Rwamagana Lutheran School giherereye mu kagali ka Nyarusange Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, , aho basobanuriwe uko rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya.

Inspector of Police (IP) Marie Goreth Uwimana ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, yatangiye ababwira ko n’ubwo ubu bucuruzi bw’abantu butarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kubujyanwamo cyane cyane abana b’abakobwa.

Yarababwiye ati:”Abo bantu baza bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bajyana, nyamara ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma imigambi mibisha yo kujya kubacuruza."

Yakomeje ababwira ati:"Babizeza kubaha cyangwa kubashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga. Iyo babagejejeyo, babambura ibibaranga byose, bakabafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse y’ingufu kandi nta gihembo, ubundi bakabacuruza mu busambanyi."

IP Uwimana yabajije abo banyeshuri ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza biriya bitangaza nawe ukemera! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."

Yasoje agira inama abo banyeshuri, ababwira ko bakwiye kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi babarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.

Umuyobozi w’iri shuri Kanamugire Jean Baptiste, yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe kuko zizabafasha kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza habo heza.