Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Riviera bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje biganiro mu mashuri byo gushishikariza abanyeshuri gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego ku itarik ya 11 Nyakanga hari hatahiwe abanyeshuri biga mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Riviera High School giherereye mu karere ka Gasabo, bakaba barahawe ubutumwa bwo kubashishikariza kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Ushinzwe ishami rirwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP), Urbain Mwiseneza yasobanuriye abo banyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge bikunda kuboneka mu Rwanda, nk’urumogi,mayirungi kanyanga n’ibindi.

SSP Mwiseneza yasabye abanyeshuri nk’urubyiruko rw’ejo hazaza kwirinda umuntu uwariwe wese wabashora mu gukoresha ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma bakwishora no gukora ibindi byaha  nk’ubusambanyi n’ibindi .

Yagize ati, “ Ibiyobyabenge  bigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko m kwishora mubusambanyi ukaba wahandurira Sida cyangwa se ukaba watwara inda itzteguwe, bigatuma uva mu ishuri n’ izindi ngaruka”. Yakomeje abasaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza, anabasaba ko bakwita ku masomo yabo, kugirango bazavemo abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye buzanafasha guteza imbere igihugu cyabo.

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’ ikigo wungirije Michael Maasazi, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema kuza kuganiriza abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’ ikigo, bwatumye abanyeshuri bakomeza gusobanukirwa n’ ububi bw’ ibiyobyabwenge, ndetse ibi bikaba byaratumye bamwe mu bari bafite iyo ngeso bayicikaho.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya bahanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.

Umunyeshuri Manzi Daniel, nawe  yashimiye Polisi y’u Rwanda inyigisho yabahaye, kuri we akaba abona ko izo nyigisho zigamije kubaha icyerekezo cyiza ndetse no kubafasha kuzavamo abaturarwanda babereye igihugu n’ iterambere ryacyo.

Uyu munyeshuri yasabye bagenzi be gutera intambwe ya gitwari barwanya ibiyobyabwenge ndetse bagaharanira buri gihe kuba intangarugero bakora ibyo ababyeyi ndetse n’ igihugu babategerejeho.