Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Pharo School Kigali bigishijwe gukumira no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, Abanyeshuri 40 bo mu ishuri rya Pharo School Kigali, riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, basuye Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), ku cyicaro gikuru, Kacyiru, bahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro. .

Abigishijwe ni abiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza, baje baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri; Peris Wargui Muhugu.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko gahunda y’amahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi ari gahunda irambye yateguwe hagamijwe kugabanya ingaruka ziterwa n’inkongi.

Yagize ati: “Twahagurukiye gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka ziterwa n’umuriro binyujijwe mu mahugrwa afasha mu kuzamura ubumenyi hibandwa cyane mu gukumira inkongi no kuzirwanya byihuse mu rwego rwo kugabanya ibihombo ziteza birimo kwangirika kw’imitungo, ibikorwaremezo rusange no kuhatakariza ubuzima.”

ACP Gatambira yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga bureba ibyiciro byose by’abaturarwanda n’abakiri bato badasigajwe inyuma. 

Yagize ati:"Iyo impanuka y’umuriro ibaye ntitoranya ngo uyu ni umwana cyangwa se ni umuntu mukuru, ni yo mpamvu ubu bukangurambaga buhabwa buri wese by’umwihariko ku bana bikaba akarusho kuko burya abana bato bafata vuba kandi bakabikurana ndetse no kubigeza ku bandi, baba bagenzi babo n’abo mu miryango yabo bikoroha.”

Umuyobozi w’ikigo cya Pharo School Kigali, Peris Wargui, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi abanyeshuri n’abarezi babo bungukiye mu mahugurwa ku bijyanye no kuzimya inkongi z’umuriro, avuga ko ari inyungu ikomeye ku kigo ayobora muri rusange.

Yagize ati: “Twahisemo kuza gusura Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi bitewe n’uko twifuzaga ko abanyeshuri bamenya mu by’ukuri uko bakwirinda inkongi n’uko bakwitwara  barinda n’ibiri hafi y’umuriro gufatwa n’inkongi mu gihe yaba ibaye.” 

Yashimangiye ko gusobanukirwa ibitera inkongi n’uko zishobora guteza akaga, bakibonera na bimwe mu bikoresho byifashishwa mu guhangana nazo, ari intambwe ya mbere izabafasha mu kuzirinda no kuzirwanya, ashishikariza ibindi bigo by’amashuri kwegera Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi kugira ngo na bo babashe guhabwa amahugurwa nk’aya. 

Samuel Juru, umwe mu banyeshuri bahuguwe wiga mu mwaka wa Kabiri, na we yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kandi ko azabagirira akamaro kanini, bakazanageza ubumenyi bungutse  ku bandi batabashije kugira aya mahirwe.