Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Path to Success International School Ltd bigishijwe kurwanya inkongi z’imiriro

Abanyeshuri  65 biga mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu, n'uwa kane muri Path to Success International School Ltd riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, bigishijwe ibitera inkongi z’imiriro, uko bazirwanya no kuzikumira, ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibayeho.

Abo banyeshuri  bari  baherekejwe n’abarezi babo bari  bayobowe na Dina Asaba, bahawe ubwo  bumenyi ku itariki 9 Nyakanga 2015 mu rugendoshuri  bakoreye  ku cyicaro gikuru  cya Polisi  y’u Rwanda ku Kacyiru mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade).

Bakigera aho iri shami rikorera, abo banyeshuri n'abarezi babo bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP),Jean Baptiste Seminega, akaba  yarabasabye kuba ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda iwabo mu gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro.

Babwiwe ko inkongi z'imiriro ziterwa  ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kurizo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho kirushwa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ingaruka zikaba guteza sirikuwi.

Nyuma yo gusobanurirwa ibizitera, bigishijkwe gukoresha ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), kandi babwirwa ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura n’ubwo buri wese akangurirwa kubigira no kumenya kubikoresha kandi akita ku buzima bwabyo areba ko ari bizima, ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimnya inkongi y’umuriro.

Abo banyeshuri babwiwe ko mu gihe habaye inkongi y’umuriro bagomba gutabaza abo babana cyangwa mu gihe badahari bagatabaza abaturanyi kugira ngo babafashe kuyizimnya kandi ko bagomba guhita bahamagara imirongo ya terefone ya Polisi y'u Rwanda irimo : 111 n’112 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.

Asaba yagize  ati:"Abanyeshuri bigishijwe ko imikoreshereze mibi y’ibintu bikoresha amashanyarazi biri mu bishobora guteza inkongi y’imiriro kandi natwe turayakoresha ku ishuri ryacu.N’ubwo bagaragara ko ari bato, bakwiye kugira ubumenyi ku gishobora gutera inkongi z’imiriro, uko bayirinda n’uko bayizimnya mu gihe ibayeho".

Umwe muri abo banyeshuri witwa Mika Taryl wiga mu mwaka wa kane yagize ati:"Nabonaga inkongi z’imiriro mu makuru kuri Tereviziyo ariko sinari nzi ikizitera, uko nazirwanya no kuzizimnya mu gihe zibayeho. Nyuma y’aya masomo, byose nabisobanukiwe ndetse nzanabyigisha abandi bana, ababyeyi banjye ndetse n’abandi".

Abo banyeshuri babwiwe k’ubu iri shami rifite imodoka 10 zikoreshwa mu  mirimo yo kuzimnya inkongi no gutabara abari mu kaga.

Iyi n’inshuro ya kabiri abanyeshuri b’iri shuri baje muri bene uru rugendoshuri kuko ku itariki 19 Kamena 2015 abandi banyeshuri baryo 68 biga mu cyiciro cyaryo cy’incuke baje nabo kwiga kwirinda inkongi z’imiriro n'uko bazizimnya mu  gihe zibayeho.