Mu rwego rwa gahunda ikomeza ya Polisi y’u Rwanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha , ku italiki 15 Nyakanga, abanyeshuri 620 b’ishuri ryisumbuye ryitwa G.S Mater Dei Nyanza mu karere ka Nyanza, bibukijwe kurangwa n’imyitwarire myiza ku ishuri ,cyane cyane no mu biruhuko bagiye kujyamo, bigishwa ibibi byo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, basabwa kugira uruhare mu kubirwanya.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, aherekejwe n’imboni y’uburinganire muri Polisi ikorera muri aka karere, Inspector of Police (IP) Liberata Bampire ndetse n’umuyobozi wa G.S Mater Dei Nyanza, Sister Pelagia Mumararungu, yagaragarije aba banyeshuri ingaruka z’imyitwarire mibi cyane ku rubyiruko rungana nabo, ibirutera kujya mu ngeso mbi cyane ko ari ibiyobyabwenge.
SP Ruganintwari yaberetse amoko y’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe, aho yabigishije n’ingaruka zitandukanye k’ubikoresha , ku muryango n’igihugu muri rusange ndetse afata n’umwanya wo kubasobanurira icyo amategeko ateganyiriza ababyishoramo.
SP Ruganintwari yagize ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge, ni nabo bafite imbaraga zo kubirwanya, niyo mpamvu tubagira inama gufatanya natwe ngo tubirwanye kandi bicike n’ubwo ubutumwa nk’ubu musanzwe mububona.”
Yababwiye ko n’ubwo abenshi muri bo babaga mu kigo, ariko ubu bagiye kujya mu biruhuko aho bazahurira n’ibishuko bitandukanye, birimo n’abazabashishikariza gusangira nabo ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo gukubira no gukomeretsa, ubusambanyi,..byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yakomeje avuga ko ibyinshi mu byaha Polisi ihura nabyo biba byakozwe n’abanyoye cyangwa bakoreshwa n’ibiyobyabwenge aho yongeyeho ati:”Niba dushaka twese igihugu gitekanye, dukwiye no gufatanya kubirwanya.”
Umuyobozi w’ishuri, Sister Pelagia Mumararungu mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nyigisho yahaye abanyeshuri aho yagize ati:”Iki ni igikorwa kiza kuko dukwiye gufatanya kurera urubyiruko cyane cyane urugeze mu myaka nk’iyi rushobora kwangirikiramo tudashyizemo ingufu.”
Umutoni Kevine, wavuze mu izina ry’abanyeshuri bahawe ikiganiro, akaba ari no mu bayobora itsinda rirwanya ibiyobyabwenge risanzwe muri iri shuri, yashimiye Polisi ku nyigisho yabahaye maze agira ati:”Uretse inyigisho dusanzwe tubonera muri club, ubutumwa duhawe uyu munsi ni ingirakamaro kuri twe kuko tugiye kujya hanze, kandi twiyemeje kuba urumuri ku rundi rubyiruko tuzasanga hanze, turashaka ko ruzatwigiraho imyitwarire myiza kandi tuzarangwa no gufatanya na Polisi muri byose.”

Kinyarwanda
English










