Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Light Angels Academy basuye Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, abanyeshuri biga mu kigo cya ‘Light Angels Academy’ giherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, bakoreye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, ku Kacyiru, urugendoshuri rugamije kubafasha kumenya inshingano n'ibikorwa byayo binyuze mu mashami atandukanye ayigize.

Ni uruzinduko rwitabiriwe n'abasaga 50 bagizwe n’abanyeshurli biga mu mashuri y’incuke n'amashuri abanza bari baherekejwe n’abarezi babo. 

Basobanuriwe imikorere y’amashami atandukanye arimo; Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), Ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic and Road Safety).

Beretswe uburyo umutekano ubungabungwa hirindwa icyateza inkongi, uburyo bwo guhangana nazo mu gihe zibayeho hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe birimo n’imodoka nini zifashishwa mu kuzimya umuriro n'ubundi butabazi, banerekwa kandi basobanurirwa imikorere y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano cyane cyane mu bikorwa byo gusaka, gutahura ibiyobyabwenge bihishe ndetse n’ibisasu cyangwa ibindi biturika, berekwa n'ibyapa bikoreshwa mu muhanda n’akamaro kabyo.

Umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye haba mu kunguka ubumenyi no guteza imbere ubufatanye mu kubumbatira umutekano.

Yagize ati: “Iyo dusuwe, by’umwihariko n’abarimo abakiri bato, tuba tubonye umwanya mwiza wo kwigisha, kumenyekanisha ibyo dukora ariko cyane cyane no kubaka umubano mwiza n’abo duha serivisi kuko ari wo nkingi y’umutekano urambye.”


SSP Kayigi yashimangiye ko kwigisha abanyeshuri n’abarezi icyarimwe, ari amahirwe akomeye kuko ibyo bamenye babisangiza abandi bikagera kure kandi mu buryo bworoshye. 

Umuyobozi w’ishuri Light Angels Academy Ahimana Cecile yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bwabo kandi ko amasomo abana babo bize ari ingirakamaro cyane mu kubafasha kumva neza imikorere y’amashami ya Polisi y’u Rwanda. 

Yagize ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda ku mahirwe yaduhaye abana bakamenya imikorere y’amashami yayo atandukanye. Uretse ubumenyi bahavanye, ni urubuga rwiza rwo kubereka iterambere ry’igihugu, bakigishwa kugikunda kugira ngo bazakure ari abanyarwanda b’intangarugero.”

Ahimana  yashimangiye ko usibye kuba abana bahakuye ubumenyi n’abarezi bahungukiye byinshi batari bazi kandi ko bazabisangiza na bagenzi babo.