Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ugushyingo yatangizaga itorero ry’inshozabigwi z’icyahoze ari ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (KIM), umuyobozi w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri biga muri iryo shuri kurangwa n’indangagaciro na kirazira nyarwanda bakarangwa n’umuco w’ubutore mu byo bakora byose no kuwikwiza aho batuye n’aho bazakorera.
Rucagu yasabye aba banyeshuri n’abarezi babo kugira umuco wo gukunda igihugu, abarezi bagatanga uburere bufite intego zubaka igihugu, ababwira ko ubumenyi bakura mu itorero ry’igihugu bwunganira ubwo mu mashuri.
Yasabye abarezi kandi gufasha abanyeshuri babo gushyira mu bikorwa gahunda ya Ndi umunyarwanda no kumenya uburere mboneragihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare wari witabiriye uyu muhango, yabwiye aba banyeshuri ko bagomba kurangwa n’umuco w’ubutore kuko ariwo uzabafasha kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Yasabye uru rubyiruko kwirinda no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, aho .
yababwiye ko abakunze gushorwa muri ibi bikorwa ari urubyiruko ruba rukirangiza amashuri yisumbuye n’amakuru, barubeshya ko bagiye kuruha akazi maze bakabashora muri izo ngeso mbi.
ACP Gatare yababwiye kandi kwirinda uwabashora mu bitekerezo bibi, bakihatira gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi mu byiza, baharanira kugeza ku banyarwanda n’isi yose ibyiza n’iterambere u Rwanda rwagezeho, ku buryo n’ababa bagifite ibitekerezo bibi babona ko bibeshye bakagaruka mu nzira yo guteza imbere igihugu cyabo.
Kinyarwanda
English











