Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bijeje Polisi ubufatanye mu gukumira ibyaha

Abanyeshuri  ba Kaminuza y’u Rwanda  batangiye umwaka wa mbere w'amashuri 2017-2018  basezeranyije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu gukumira  ibyaha biciye mu mahuriro abahuza bafatiramo ingamba zituma bagera kuri iyo ntego.

Uyu muhigo bawuhize ku wa kane tariki 12 z’uku kwezi nyuma y’ikiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Ishami rya  Polisi y'u  Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego,  Assistant Commissioner  of Police (ACP) Damas  Gatare cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza kiri i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Umwe muri abo banyeshuri  bitabiriye icyo kiganiro bageraga kuri 800, Nkurunziza John  yagaragaje ko yishimiye ikiganiro bahawe avuga ko we nk’urubyiruko yiteguye gukorana na Polisi mu kurinda ubusugire bw’igihugu atanga umusanzu mu kurwanya icyahungabanya umutekano atangira amakuru ku gihe atuma gikumirwa.

Yagize ati," Muri iki gihe urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka nk’iyi yacu  rwugarijwe n’ibiyobyabwenge,nkatwe  twabashije kwiga tuzabegera  tubasobanurire ingaruka zo kubyishoramo,abataye amashuri tubashishikarize kuyasubiramo , abandi  tubereke uburyo bakwihuza bakagira imirimo bakora ibyara inyungu."

Undi witwa Asiimwe John  wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Icungamutungo n’Amabanki yasabye urubyiruko bagenzi be kuzirikana ko umutekano ari ishingiro ry’ibyo igihugu kimaze kugeraho, kandi ko kibikesha ukwitanga kwa bakuru babo bitanze bakakibohoza ubwo bari mu kigero cyabo; bityo ko bakwiye kurangwa no gukunda igihugu baharanira iterambere n’umutekano byacyo birambye.

Yagize ati,"Dukwiriye kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho. Tugomba guhora dutekereza ku cyarushaho guteza imbere  U Rwanda  n’abarutuye; ariko ibyo ntitwabigeraho igihe twishora mu biyobyabwenge. Turasabwa kubyirinda; ahubwo tugatungira  agatoki Polisi abakora ibyaha byose."

Asiimwe  yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwegera urubyiruko  rwo mu mashuri  yisumbuye  binyuze mu  mahuriro y’abanyeshuri bo muri  Kaminuza  aho bamanuka bakajya kubasobanurira  ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, bakanabakangurira kubyirinda.

Mu kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri, ACP Gatare yababwiye mu ncamake uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.

Yababwiye ko ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku gutangira no guhanahana amakuru ku gihe; bityo abasaba kujya bamenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano.

Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, ACP Gatare yagize ati,"Polisi ntiyabera hose icyarimwe. Ibyo biha buri wese umukoro wo kuba ijisho ry’umutekano aho ari hose."

Mbere y’ikiganiro cya  ACP Gatare habanje icy’ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, Commissioner  of Police (CP) Emmanuel Butera waganirije abo banyeshuri  ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’ubusugire bw’igihugu.