Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda bahawe ibiganiro ku mutekano

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police(ACP) Damas Gatare arikumwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita  muri kaminuza y’u Rwanda ishamirya Huye basobanurira abanyeshuri uko umutekano wifashe mu gihu n’uruhare rwabo mu kuwubungabunga.

Mwijambo rye ACP Damas gatare yakanguriye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete bakirinda ibibarangaza kuko aribo igihugu gitezeho amaboko yejo hazaza, abasaba kwirinda ingenga bitekerezo ya Jenoside birinda aba bayobya bagoreka amateka y’igihugu.

Yaba sobanuriye uruhare rwa Community Policing mu gukumira ibyaha abasaba ko bakwiye kujya bicungira umutekano batanga amakuru ku gihe aho yababwiye ko umuvuduko u Rwanda ruriho witerambere ari nako ibyaha byiyongera cyane ibyikorana buhanga n’ibyaha ndenga mipaka.

Yagarutse kandi kububi bwa ruswa ababwira ko ruswa arimbi ko muri Polisi hashyizweho ingamba zo kuyikumira no kuyirwanya aho hashyizweho umurongo utishyurwa 3511 wahamagaraho ubonye utanga ruswa kandi ko muri Polisi hari ishami rishinzwe kurwanya ruswa ababwirako bagomba kwirinda ibiyobyabwenge kuko usanga urubyiruko arirwo rwiganje mubintu byo kunywa  urumogi n’inzoga zishindi.

Brig Gen Joseph Nzabamwita  umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda  yabwiye abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro ko Jenoside atari impantuka ko ahubwo yateguwe ikigishwa ndetse ikanashyirwa mubikorwa n’ubutegetsi bwariho bubi.

Abasaba ko bagomba kwiga bashyizeho umwete maze abasobanurira uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubaka igihugu mu nzego zitandukanye cyane cyane mu buvuzi, uburezi,no mubikorwa by’umuganda.

Yababwiye ko igihugu kirinzwe kandi ko umutekano ariwose kuko igihugu cyasaguriye n’amahanga aho ingabo z’u Rwanda zibungabunga  amahoro hirya nohino kw’isi.

Naome Nyebare umwe mubanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro yavuze yuko arushijeho gusobanukirwa  n’uburyo Polisi icunga umutekano  yifashishije Community Policing ku girango ikumire ibyaha bitaraba.

Yavuze ko nabo nk’abanyeshuri bagiye kugaragaza uruhare rwabo mugukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyikorana buhanga bikorerwa kuri za interineti ndetse n’ibyaha ndenga mipaka batangira amakuru ku gihe.