Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba High Hill Academy biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha

Abanyeshuri biga mu ishuri ryitwa High Hill Academy riherereye mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro, biyemeje kwirinda no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha.

Ibi babyiyemeje nyuma y’ikiganiro bahawe ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo ku Kacyiru ku itariki ya 4 Gicurasi 2015.

Aba banyeshuri n’abarezi babo bari bayobowe n’umuyobozi w’iri shuri Nkurunziza Damien, bakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha (Directorate of Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare,wari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Amaze kubakira no kubifuriza ikaze, ACP Gatare yababwiye ati,"Muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gusigasira umutekano binyuze mu kurwanya no gukumira ibyaha".

Yabasobanuriye amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda n’ibyo ikora igamije kurushaho gusigasira umutekano w’abaturarwanda.

Basobanuriwe kandi icyo icyaha icyo ari cyo, ibikiranga, uko ukekwaho gukora icyaha afatwa, na gahunda zikurikiraho kugeza dosiye igejejwe mu bushinjacyaha.

ACP Gatare yabwiye iri tsinda ko uretse inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda ikora ndetse ikagira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza, birimo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu muganda ngarukakwezi, kubungabunga ibidukikije itera ibiti mu duce dutandukanye tw’igihugu, kurihira ubwishingizi bwo kwivuza no  kworoza amatungo magufi n’amaremare imiryango itishoboye.

Yagize ati,"Ndahamya ko iki kiganiro ari ipfundo ry’imikoranire ihoraho myiza mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange."

Mu ijambo rye, Nkurunziza yabanje gushimira Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bwabo bwo kuza kuyisura, gusobanuza no kumenya biruseho imikorere yayo.

Yagize ati,"Ibi biganiro byari byiza kuko byatumye abanyeshuri barushaho gusobanukirwa ko Polisi itubereyo, kandi ko ibyo ikora byose biba bigamije gusigasira umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo."

Yongeyeho  ati,"Hari ibintu byinshi abanyeshuri, abarezi, ndetse nanjye by’umwihariko twigiye mu biganiro twahawe."

Yasoje asaba abanyeshuri kuzashyira mu bikorwa inama n’ubumenyi bungutse no kuzabisangiza urubyiruko bagenzi babo n’abandi bantu bityo birinde kandi bagire uruhare mu kurwanya ibyaha.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Mukunzi Doreen wiga mu mwaka wa gatatu w’isumbuye yagize ati," Ku giti cyanjye, namenye bimwe mu byaha ntari nzi n’uko nabirwanya."

Yagize kandi ati"Narushijeho kumenya no gusobanukirwa uburenganzira bwanjye n’uko narushaho kubuharanira."

Undi witwa Mico Derick nawe wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagize ati,"Narushijeho kumenya imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’imikoranire yayo n’izindi nzego mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano w’abaturarwanda."

Yasabye urubyiruko bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.