Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi, yakiriye abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills Academy ryo mu murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, bari mu rugendoshuri rugamije kubungura ubumenyi ku mikoreshereze y’umuhanda ifasha mu kwirinda impanuka.
Aba banyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, bari baherekejwe n’abarezi babo n'ababyeyi, bagaragaje ko bahisemo by'umwihariko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashe gusobanukirwa byimbitse ibibazo abakoresha umuhanda bahura nabyo, n'ingamba Polisi ifata mu rwego rwo guhangana n'impanuka zo mu muhanda.
Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerard Mpayimana yabasobanuriye ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare bw’abakoresha umuhanda nabi, aboneraho kubasaba gutora umuco wo kwirinda kurangara mu gihe bawukoresha.
Yagize ati: “Abana by’umwihariko bari mu bibasirwa n’impanuka zo mu muhanda mu gihe badafite ababayobora babareberera, bakeneye guhabwa ubumenyi mu buryo buhoraho mu rwego rwo kubafasha kuba babasha gufata icyemezo cyiza no ku gihe nyacyo nk’igihe bambukiranya umuhanda no gusobanukirwa akaga gashobora kubaho mu gihe baba bagize uburangare mu muhanda.”

Agaruka ku ngamba zigamije guhangana n'impanuka zirimo ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda bwa Gerayo Amahoro buherutse gutangizwa ku nsanganyamatsiko nshya ya 'Turindane Tugereyo Amahoro ', ACP Mpayimana yashimangiye ko by’umwihariko abana bibutswa kwirinda kwambukira umuhanda ahatemewe kandi bakabanza kureba iburyo n'ibumoso, kwirinda gukinira mu muhanda n’ibindi byabateza impanuka.
ACP Mpayimana yavuze kandi ko nk'abakiri bato bakoresha umuhanda buri munsi bajya cyangwa bava ku ishuri, bakwiye kubyitaho cyane kuko bizabafasha gukura basobanukiwe neza uruhare rwabo mu gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Uhagarariye ababyeyi barerera mu ishuri rya Green Hills Academy; Issa Byarugaba yavuze ko aba bana bageze mu gihe cyo gukora ubushakashatsi, ari nayo mpamvu bahisemo kubukorera muri Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: ‘‘Aba bana bacu mu myigire yabo bagira igihe cyo gukora ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko bihitiyemo, bityo uyu munsi bahisemo gusobanukirwa no kumva neza imikoreshereze y’umuhanda n’uko Polisi y’u Rwanda ifasha abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.’’
Byarugaba yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bwabo kandi ko amasomo abana babo bize ari ingirakamaro cyane mu kubafasha kumva neza imikoreshereze y’umuhanda kandi bizabafasha no kwigisha bagenzi babo.


Kinyarwanda
English










