Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba G S Kacyiru bishimiye serivisi zitangwa n’ikigo Isange One Stop Center

Itsinda ry'abanyeshuri 34 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo,  bashimishijwe na serivisi zitangwa n’ikigo cya Isange one stop center zigamije  gufasha abakorewe ihohotera ritandukanye; ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iryo mu ngo.  Aba banyeshuri babigaragaje ubwo basuraga iki kigo ku itariki ya 12 Nzeri.

Bakigera aho  Isange One Stop Center  ikorera mu bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo,  bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wayo Chief Inspector of Police (CIP) Jeanne Mukandahiro.  Yababwiye ko abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, gufashwa mu by’ubutabera, no kubagira inama zitandukanye mu bijyanye n’isanamitima n’ibindi; ibi byose bikorwa hashingiwe ku bwoko bw’ihohotera bakorewe.

Yabasobanuriye kandi ko izi serivisi zose, ndetse n’izindi, bazihabwa nta kiguzi.

Nyuma yo kwerekwa no gusura aho abakorewe ihohotera bahererwa serivisi ndetse bagasobanurirwa uko bikorwa, umwe muri abo banyeshuri witwa Musabyimana Ingabire Diane wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri icyo kigo yagize ati:” nshimishijwe cyane n’ubufasha butangirwa hano. Ni byiza kandi kuba Isange one stop Center ibasha no kugira uruhare mu gukumira ingaruka ziterwa n’ihohotera”.

Mugenzi we witwa Sibomana Emmanuel wiga mu mwaka wa gatandatu wisumbuye we yagize ati:” nyuma yo gusura iki kigo no kumenya imikorere yacyo, mu ruzinduko rwanjye nkuyemo ko uwahohotewe afashwa n’ubwo byamenyekana bimaze igihe kinini. Twamenye ko dufite uruhare runini mu gutanga amakuru y’aho tuzi habera ihohotera kugira ngo ricike burundu”.

Nsanzimana Sosthene wari uyoboye aba banyeshuri, akaba asanzwe ashinzwe imyitwarire kuri iri shuri, we yavuze ko nyuma yo kumva mu binyamakuru bavuga imikorere ya Isange one stop center, bagize amatsiko yo kuza kureba ko koko ayo makuru ari ukuri. Yagize ati:” Twagize amatsiko yo kuza hano ngo twirebere ko hari akamaro iki kigo gifite none dusanze ibyavugwaga aribyo. Iki kigo gitanga umusaruro ufatika mu gufasha abanyarwanda”.

Iki kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame.

Kugeza ubu, Isange One Stop Center ifite amashami 44 mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda;  ku buryo uwakorewe iryo hohotera yagana ayo mashami.  Umuntu ushaka gutanga amakuru yerekeranye n’ihohotera haba mu kurikumira no kurirwanya yakwifashisha nimero ya 3029 itishyurwa ya Isange one stop center.