Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba ESSA Nyarugunga bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Mu rwego rwa  gahunda ikomeza  ya Polisi y’u Rwanda   ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha ,ku italiki 3 Kamena, abanyeshuri 450 ba Essa Nyarugunga  mu karere ka Kicukiro bigishijwe ibibi byo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, basobanurirwa ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kandi basabwa kugira uruhare mum kubirwanya.

Mu nyigisho yabagejejeho, Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya ibiyobyabwenge ribarizwa mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda(CID), yagaragarije aba banyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe, aho yabigishije n’ingaruka zitandukanye k’ubikoresha , ku muryango n’igihugu muri rusange.

SP Semuhungu yagize ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge, ni nabo bafite imbaraga zo kubirwanya, niyo mpamvu tubagira inama gufatanya natwe ngo tubirwanye kandi bicike.”

Yakomeje avuga ko ibyinshi mu byaha Polisi ihura nabyo biba byakozwe n’abanyoye cyangwa bakoreshwa n’ibiyobyabwenge aho yongeyeho ati:”Niba dushaka twese igihugu gitekanye, dukwiye no gufatanya kubirwanya.”

Ku birebana n’icuruzwa ry’abantu, SP Semuhungu yabasobanuriye uburyo rikorwamo, amayeri bakoresha n’abantu baba bashakwa ahanini n’abarikora, aho bakunda kubajyana ndetse n’ingaruka abarikorerwa bahura nazo.

Aha yagize ati:” Mu bisanzwe, abarikora bibasira abafite ibibazo n’indoto maze bakabizeza ibisubizo by’izo ndoto n’ibyo bahora bifuza,…abanyeshuri bakizezwa gukomereza mu makaminuza yo hanze, abarangije bakizezwa imirimo ihemba byinshi mu bindi bihugu,..”

Yabagiriye inama yo kuba maso igihe cyose kandi bagatanga amakuru kuwo babonye abikora cyangwa uwijejwe ibintu nka biriya aho yagize ati:”Ni uburyo bwo kubereka ko imigambi yabo yamenyekanye kandi ko twamenye ukuri ndetse dusangira aya makuru.”

SP Semuhungu yagize ati:”Nta bibazo nk’ibi twakunze kugira mu Rwanda ariko turi gushyira imbaraga mu kubikumira tubifashisha nk’urubyiruko ngo tubirwanye.”