Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri ba APE Rugunga biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri n’abarezi bose hamwe 534 bo mu ishuri rya APE Rugunga riherereye mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yabahaye ibiganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) Chief Inspector of Police (CIP), Kabandana Claude, yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, anabashishikariza kandi   gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.

CIP Kabandana yabakanguriye kwibumbira muri za club zo kurwanya ibyaha, aho baketse ibyaha bitandukanye bakamenyesha Polisi, kandi bagashishikariza abo bazi babicuruza cyangwa babinywa kubireka.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo naho batuye igihe bazaba bagiye  mubiruhuko.

Bayisabe Dan, umwe mu banyeshuri wiga muri icyo kigo, yavuze ko yishimiye ibiganiro bahawe na Polisi ,ariko ashimishwa cyane no kuba amenye nomero wahamagaraho ushaka gutanga amakuru kuko yajyaga abura aho yamenyeshereza Polisi abahungabanya umutekano.

Umuyoobzi w’iki kigo Chriatian Saido, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.