Mu cyumweru gishize ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage ryatanze ibiganiro mu ishuri ryisumbuye rya APADE riherereye mu karere ka Kicukiro ryigamo abanyeshuri 1136 na AIPR Nyandungu ryigamo abanyeshuri 603, ibyo biganiro bikaba byaribanze ku kubakangurira gukumira no guca ibiyobyabwe bakanashishikariza abo bazi babikoresha kubireka burundu, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ndetse basabwa no gutunga agatoki aho bakeka ko byaba biri.
Chief Inspector of Police (CIP) J Claude Kabandana ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage yaganirije abo banyeshuri ,ababwira amoko y’ biyobyabwenge n’ingaruka zabyo haba ku buzima no ku bukungu bw’ubikoresha, abasaba ko niba hari abaturanyi cyangwa abavandimwe babo babibonana bajya bahita batanga amakuru kuri Polisi ibegereye.
Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge biteza umutekano muke mu ngo, kuko akenshi uwabikoresheje bimutera gukora ibindi byaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, gufata abana n’abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi.
Nyuma y’ibi biganiro, Uwimana Jeanne umwe mu banyeshuri wari muri ibi biganiro,yashimiye Polisi y’u Rwanda kuko yabasobanuriyeo ububi b’ibiyobyabwenge, kandi ko we na bagenzi be biyemeje gushishikariza
abo bazi babinywa kubireka haba mu mashuri cyangwa mu miryango iwabo no murubyiruko rutiga, baniyemeza kuzanya baha Polisi amakuru hakiri kare aho ibyaha bigiye kuba bikaburizwamo bitaraba.
Kinyarwanda
English











