Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuri 800 bo mu ishuri rya GS Akumunigo bahawe ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015 mu murenge wa  Nyamirambo, akagari ka Rugarama, abanyeshuri 800 bahawe ibiganiro na Polisi y’u Rwanda iri kumwe  n’abayobozi b’icyo kigo.

Inspector of Police Seraphine Nyirandikubwimana (IP) ukorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, yabashishikarije kandi  no gutanga amakuru ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge kandi bakirinda kunywa inzoga batarageza ku myaka y’ubukure.

Hatanzwe kandi ikiganiro cyo kurwanya icuruzwa ry’abantu cyatanzwe na Inspector of Police (IP)  Claude Budaraza (DCLO)  ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyarugenge. Yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibisindisha kuko bibangiriza ubuzima, maze abasaba kuba intangarugero kuko umunyeshuri mwiza arangwa no kugira ikinyabupfura kandi agakurikira amasomo ye neza.

Yabasabye gushyiraho   amatsinda yo kurwanya ibyaha (Club) no  kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yabaganirije ku icuruzwa ry’abantu ababwirako bagomba gushishoza no kugira amakenga y’umuntu uwo ariwe wese ubabwirako agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko baba bababeshya iyo babatwaye bakabagezayo babakoresha imirimo y’ingufu abandi bakabashora mu busambanyi, bikabicira ubuzima bakiri bato.

Umuyobozi w’iki kigo Ildebrande Nzabandora yavuze ko ibiganiro nk’ibi  bifitiye akamaro kanini abanyeshuri ndetse n’abarezi, akaba asaba ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi ndetse no mu bigo bitandukanye  kuko bifasha abanyeshuri kumva no gusobanukirwa neza maze bagafata ingamba zo kwirinda ibyaha.