Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyeshuli biga muri za kaminuza zo muri Uganda mu ruzinduko shuri kuri Polisi y’ u Rwanda

Abanyeshuli 50 biga muri za kaminuza  zo mu gihugu cya Uganda bari mu ishyirahamwe ritwa Uganda National University Association , none tariki ya 19 Nzeri, basuye Polisi y’ igihugu ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru, uruzinduko rwabo rukaba rwari rugamije kwigira ku ngamba Polisi y’ u Rwanda ikoresha mu gukumira ibyaha cyane cyane urwego ruhuza Polisi ndetse n’ abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye arirwo ruzwi nka Community Policing.

Aba banyeshuli bari mugihugu mu ruzinduko shuri rw’ iminsi itatu aho barimo kwigira ku mateka y’ u Rwanda n’ imikorere y’ inzego zitandukanye za leta. Iri  tsinda ry’ abanyeshuli rikaba kandi rya rasuye ikigo cya Polisi cya Isange One Stop Centre gishinzwe kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ibikorwa bya community policing bya Kimironko, Urwibutso rwa Jenoside ruhereye ku Gisozi ndetse na Minisiteri y’ Umuryango w’ ibihugu bya East African Community.

Umuyobozi wa Polisi y’ Igihugu CGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuriye aba banyeshuli uruhare rukomeye rukorwa n’ abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha, aha akaba yakomeje ababwira ko ubufatanye bw’ inzego z’ umutekano ndetse n’ abaturage ari ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.

Yabasabye kandi gufatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda, bungurana ubumenyi mu bintu bitandukanye bityo kugira ngo babashe no gufasha mu iterambere mu bihugu byombi.

Aba banyeshuli kandi banasobanuriwe kuri zimwe muri gahunda z’ iterambere za leta Polisi igiramo uruhare, murizo

hakaba harimo gutera ibiti, gahunda ya gira inka munyarwanda, gahunda z’ ubuvuzi aho Polisi  igenera inzitira mibu abaturage, ndetse n’ izindi zitandukanye.

Matanda Abubakar Hassan, wari uhagarariye aba banyeshuli yashimye ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane community policing.

Yavuze ko ubumenyi we nabagenzi be bungukiye muri uru ruzinduko bagiriye kuri Polisi y’ u Rwanda buzabafasha gukangurira no gushishikariza bagenzi babo bo muri Uganda kugira uruhare rwo gufatanya n’ inzego z’ umutekano mu gukumira ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe.