Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali Superintendent Modeste Mbabazi, arakangurira abanyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse Polisi yahagurukiye gufata ababikekwaho.

Ibi umugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali yabitangaje nyuma y’uko ejo tariki ya 24 Werurwe, Polisi ikoze umukwabu igafata abantu batatu bafite udupfunyika tw’ urumogi  92 na kanyanga litiro ebyiri.

Aba bantu bafatiwe mu turere twa Nyarugenge na Gasabo. Abafashwe bakaba ubu bafungiye  kuri Sitasiyo za Nyamirambo, Mageragere no kuri Posite ya Polisi ya Ndera mu gihe iperereza rigikomeza.

Superintendent Mbabazi yavuze ko ibiyobyabwenge ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse ko Polisi idashobora kwihanganira ababicuruza, ababikwirakwiza, cyangwa ababinywa.

Yaboneyeho kugira inama  abaturage cyane cyane urubyiruko kubyirinda ahubwo bagakora indi mirimo itanyuranije n’amategeko kandi inabafitiye akamaro ku giti cyabo ndetse inateza igihugu imbere muri rusange.

Supt. Mbabazi yasabye abatuye umujyi wa Kigali n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umuco mwiza wo gukorana na polisi bayiha amakuru ku gihe arebana n’ahantu cyangwa abantu bacyeka ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha bityo kugira ngo batabwe muri yombi ndetse banashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Ingingo ya 594 igika cya 2, yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.