Abanyamakuru batandukanye, baba abo mu gihugu ndetse n’abo mu karere bitabiriye inama y’inteko rusange ya 84 ya Interpol irimo kubera i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015,basuye umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aho bagaragarijwe ibikorwa by’abaturage ndetse n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Aba banyamakuru basobanuriwe uburyo bw’ubufatanye kuva ku rwego rw’umudugudu ,akagari,umurenge ndetse n’akarere mu kwicungira umutekano. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yavuze ko abaturage ubwabo aribo bitorera abagize komite zo kwicungira umutekano kubera kuba inyangamugayo, bityo bagahuriza hamwe gahunda zose zo kwicungira umutekano ku buryo baha amakuru inzego z’umutekano bityo hakabaho gukumira ibyaha bitaraba.
Yakomeje avuga ko kugira ngo irondo ry’umwuga rikore neza akazi, abaturage ubwabo biguriye imodoka zifasha kuzeguruka harebwa uko umutekano wifashe. Kugeza ubu imirenge yose ikaba ifite imodoka ifasha abanyerondo kumenya uko umutekano wifashe hirya no hino mu murenge. Nk’uko byasobanuwe kandi,abanyerondo bahabwa amahugurwa anyuranye haba ku kurwanya no kwirinda ruswa,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibi nabyo bikaba biri mu bituma bakora neza akazi kabo kuko baba basobanukiwe.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha (community policing) ACP Damas Gatare yavuze ko icyakwishimirwa ari uko abaturage bamenye akamaro ko gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga cyane cyane bazigezaho amakuru y’icyawuhungabanya kugira ngo habeho gukumira.
Nyuma yo gusura umurenge wa Remera,aba banyamakuru banasuye icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, aho basobanuriwe uko bakira abaturage bagana Polisi bafite ibibazo bitandukanye ndetse bagafashwa kubikemura. Banasuye kandi ikigo Isange one stop center ku Kacyiru, aha naho basobanuriwe serivisi zihatangirwa zirimo gufasha abakorewe ihohoterwa mu by’ubuvuzi,ubutabera ndetse n’ubujyanama butuma bumva ko nyuma yo gukorerwa ihohoterwa ubuzima bukomeza ndetse bukaba bwarushaho kuba bwiza.
Kinyarwanda
English











