Muri iki gihe igihugu cyacu cyegereje amatora y’abadepite, abanyamakuru bafatanyije na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, babitewemo inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga(UNESCO), bateguye amahugurwa y’iminsi 3,y’abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bo mu Rwanda
Aya mahugurwa akaba agamije kwongerera ubushobozi abanyamakuru mu gushaka, gutegura no gutangaza amakuru ajyanye n’amatora y’abadepite ategerejwe mu kwezi kwa cyenda
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa (Foto: RNP Media Center)
Mu biganiro bahawe uyu munsi, harimo icyo bahawe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP )Theos Badege.
Mu kiganiro cye, Badege yababwiye ko mu nkuru bari kwandika muri iyi minsi, bakwiye kwandika inkuru zikangurira abanyarwanda amatora, bakumva ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kuzafatanya nabo mu gihe bazaba bari gushaka inkuru zabo ahazaba habera amatora.
Yababwiye kandi ko itangazamakuru ari nk’indandururamajwi ibwira abanyarwanda bagera kuri miliyoni 10 gahunda zose za leta.
Badege yanababwiye ko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igihugu cyacu cyanyuzemo, inzego z’umutekano n’itangazamakuru zayigizemo uruhare rubi, bityo ubu hakaba hari abanyarwanda bakibona izo nzego nk’iz’icyo gihe. Kubera ibyo, yabasabye ko izi nzego, ubu zigomba gukomeza kubaka izina ryiza, dore ko zanabitangiye, zikereka abanyarwanda ko zitandukanye n’iz’icyo gihe.
Badege yababwiye kandi ko abapolisi bahuguwe ku byerekeranye n’amatora yo muri Nzeri, anababwira kandi ko aya mahugurwa agikomeje ku nzego za Polisi zitandukanye.
Badege yasoje abasaba ko aho bazajya gushaka inkuru yerekeranye n’amatora bazajya bitwaza amakarita yabo agaragaza ko ari abanyamakuru, kugirango Polisi ibafashe kugera aho bashakira inkuru yabo, ndetse no gutahiriza umugozi umwe hagati ya Polisi, itangazamakuru ndetse n’ushinzwe icyumba cy’amatora.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuri uyu wa mbere ikaba yaratangaje by’agateganyo abakandida baziyamamaza ku myanya y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bazatorwamo 53 bava mu badepite rusange, 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga, bose hamwe bakazaba ari 80.